RFL
Kigali

Spina bifida, indwara iteye ubwoba ikunze kwibasira abana bakiri bato

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/10/2017 8:43
0


Spina bifida ni indwara ikunze kwibasira abana bakiri bato cyane ikabazahaza ku buryo bufatika, iyi ndwara ikaba ifata umwana mu gihe akiri munda ya nyina aho yibasira urutiringongo ikaruzahaza mu gihembwe cya mbere umwana amaze gusamwa



Spina bifida ni iki?

Amakuru dukesha urubuga Passeport santé avuga ko izina spina bifida rifite inkomoko mu kilatini, rikaba risobanura nko gukinguka bishatse kuvuga ko iyi ndwara ifata urutirigongo ikarurangaza.

Iyi ndwara ifata ite?

Umwana uba wahuye n’ibyago byo kurwara iyi ndwara agira ikibazo mu mugongo ku buryo hagati mu rutirigongo hazamo ikibyimba cyangwa se umwobo bitewe nuko mu urutirigongo rutirema neza mbese ngo rwifunge noneho ikibyimba kikaba kigaragara inyuma ku mubiri nkuko urubuga passeport santé rubisobanura.

Ese iyi ndwara yaba iterwa n’iki?


Inzobere zitandukanye mu by’ubuzima zivuga ko nta gifatwa nk’igitera iyi ndwara kiramenyekana ariko ngo hari bimwe bishobora kuba intandaro yo kuyanduza umwana birimo:

Kudafata indyo yuzuye mu gihe utwite ndetse na vitamine B9 isanzwe iboneka mu mbuto no mu mboga rwatsi ndetse ikaba ifite uruhare rukomeye mu gukuza no gukomeza ingingo z’umwana uri munda. Gufata imiti utahawe na muganga mu gihe utwite ari byo bishobor gutera umwana uburwayi bwa spina bifida. Gutwita urwaye diabete cyangwa ufite umubyibuho ukabije bishobora gutuma umwana avukana iyi ndwara.

Ni izihe ngaruka ziterwa no kurwara spina bifida?

Zimwe mu ngaruka bivugwa ko zishobora gukurikira iyi ndwara harimo:

-Kudindira kw’imikurire n’imyigire y’umwana

-Kurwara paralise mu maguru ntabashe kugenda

-Gucika intege bya hato na hato

-Kutagira rutangira mu gihe ashatse kwihagarika agahita abikora ako kanya

Niba ufite umwana ufite ikibazo cya spina bifida, mujyane kwa muganga hakiri kare akurikiranwe mu maguru mashya bapfuke bateranye urutirigongo ndetse banapfuke umwobo warwo bimuhe amahirwe yo kutazahura na za ngaruka twavuze haruguru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND