Beauty And The Beast ni filimi y'inyamerika ishimishije, igaragaramo urukundo rw'umukobwa mwiza n'igisimba ndetse na byinshi mu bikunzwe n'abana cyane. Kuri uyu wa mbere ikaba yagarutse ari iya mbere mu zikunzwe cyane.
Iyi filimi, Beauty And The Beast yayobowe na Bill Condon, yavanywe mu gitabo cyiswe 'Beauty And The Beast' cyanditswe na Srephen Chbosky afatanyije na Evan Spiliotopoulos. Ni inkuru ngufi igaragaza urukundo hagati y'umukobwa mwiza witwa Belle n'igikomangoma cyaje kuvamo igisimba nyuma yo kubabazwa bikomeye mu rukundo.
Muri iyi filimi, igikomangoma Adam, wakunze kurangwa n'akababaro kenshi mu rukundo, yaje guhinduka umubiri we wose wuzura ubwoya bwinshi, ahinduka nk'igisimba, kugira ngo yongere kuba umuntu muzima, byasabagako abashije kongera kwiga gukunda, ndetse agakundwa n'umukobwa mwiza mbere y'uko isabukuru ye y'imyaka 21 igera. Abonye ko bitazashoboka nta wuzamukunda ari igisimba, yigira inama yo kujya kuba mu ishyamba.
Amaze imyaka 10 aba muri iryo shyamba, umugabo w'umuhigi witwa Maurice yagiye muri iryo shyamba maze cya gisimba kimufungira mu isenga yacyo. Umuryango wa Maurice umaze kumubura, nibwo umukobwa we, Belle atangira kugenda ashakisha umubyeyi we. Yaje gusanga afungiye mu isenga y'iki gisimba cyari giteye ubwoba cyane maze asaba ko umubyeyi we yarekurwa. Yemerewe ko Papa umubyara yarekurwa ariko we agasigara aho. Belle yemera gusigara aho afite gahunda yo kuzacika iki gisimba, agasubira iwabo.
Belle yemeye gusigarara n'igisimba arengere se umubyara
Mu gihe gito Belle yamaranye n'icyo gisimba / Igikomangoma Adams, yatunguwe no kubona imyitwarire yacyo isa neza neza n'iy'abantu ndetse n'umutima mwiza cyagiraga. Belle yaje kujya mu rukundo n'iki gisimba barakundana cyane, maze Adams aronera asubira i buntu, ahinduka umuntu kuko icyo yaburaga cyari uguhabwa urukundo n'umukoba mwiza, yari akibonye. Belle n'igikomangoma Adams bajyana i bwami bakiyereka ababyeyi banezerewe mu rukundo.
Iyi filimi, yagaragaye mu marushanwa atandukanye ndetse inatsindira ibihembo byinshi, kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2017 ubwo yari iri gukorerwa ibikorwa by'izenguruka riyamamaza. Ejo kuwa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2017, nibwo iyi filimi, Beauty And The Beast yongeye kugaragara nk'iyoboye mu zikunzwe cyane.
Adams mbere yo gukundana na Belle yari nk'igisimba.
TANGA IGITECYEREZO