Nyuma ya Akiwacu Colombe wahagarariye u Rwanda mu mwaka wa 2016, Ingabire Habiba ni we uzahatanira iri kamba mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational umwaka wa 2017.
-Habibah ariteguye
-Ibyangombwa by’ingenzi yarabibonye
-Ategereje itariki ngo ahagararire igihugu cyamubyaye abe yagihesha ishema mu ruhando mpuzamahanga
Muri iyi minsi iyo uganiriye na Habibah Ingabire akubwira ko we yiteguye guhatana mu irushanwa iryo ari ryo ryose, akubwira ko muri we yiteguye guhatanira ikamba muri Miss Supranational 2017 kandi ko muri iyi minsi nubwo yari ahangayikishijwe no kubona ibyangombwa ariko yibanze no kureba amashusho y’aya marushanwa yabanje ku buryo ubu amenya ishusho y’iri rushanwa.
Uyu mukobwa byitezwe ko azahagararira u Rwanda muri Miss Supranational umwaka wa 2017, yari amaze iminsi ari gushakisha ibyangombwa byo kuzabasha kujya muri Poland ahazabera aya marushanwa, aha hakaba ari ho hazakoranira abakobwa basaga mirongo inani bose bazaba bahatanira ikamba rya Miss Supranational 2017.
Habibah ategereje ko itariki y’irushanwa igera cyane ko aya marushanwa azatangira mu Ugushyingo 2017 bakazatanga ikamba tariki 1 Ukuboza 2017. Tubibutse ko uyu mukobwa (Ingabire Habibah) azaba ahagarariye u Rwanda bityo igihe azaba ari muri aya marushanwa akaba asaba abanyarwanda muri rusange kuzamufatira iry’iburyo kugira ngo ibendera ry’igihugu ribe ryazamukira muri Poland.
REBA HANO AMAFOTO MASHYAYA INGABIRE HABIBAH:
Ingabire Habibah yiteguye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa kandi ngo yizeye intsinzi
TANGA IGITECYEREZO