Kigali

MU MAFOTO: Ibihe byiza byaranze umubano wa Nyambo na Titi Brown 'wajemo agatotsi'

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/01/2025 12:36
0


Nyambo na Titi Brown ntabwo babanye neza ndetse byavuye ku kuba babiziranyeho babigaragariza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zabo aho n'ubundi bakundaga kugaragariza uburyo bakundanyemo.



Kugeza magingo aya, Titi Brown na Nyambo Jesca nta n'umwe uri gukurikirana undi ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse Titi Brown we yamaze gusiba amafoto n'amashusho byose bimugaragaza ari kumwe na Nyambo Jeesca mu gihe Nyambo we akiyafite.

Amakuru benshi bakunze kwita ay'Abamotari avuga ko amakosa yaba yaraturutse kuri Nyambo Jesca ndetse hakaba harimo n'ibyo gucana inyuma dore ko aba bakundanaga ariko muri sosiyete no ku mbuga nkoranyambaga bakaba baravuagaga ko ari inshuti magara 'Besto'.

Mu kiganiro InyaRwanda TV iheruka kugirana n'umukinnyi wa Film, Aisha yemeje ko aba bombi bakundana ndetse ko nta gitunguranye mu gihe cya vuba bashobora gukora ubukwe. Aisha ni umwe mu bahora hafi Nyambo na Titi dore ko bose bakinana film.

Mu gihe uyu mubano wabo utifashe neza, twabakusanyirije amafoto 5 agaruka ndetse agaragaza bimwe mu bihe byiza uyu musore n'inkumi banyuranyemo mu minsi yabo myiza.


Titi Brown na Nyambo Jesca bazengurukana Igihugu bamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu


Nyambo Jesca na Titi Brown ubwo batahanaga ubukwe bwa Rusine na Iyrn



Ubwo Nyambo na Titi Brown bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al-Fitr


Amwe mu mafoto yavugishije benshi hagatangira gukekwa ko baba bakundana


Amwe mu mafoto yafashwe ku isabukuru ya Titi Brown


Nyambo yigeze kwandika ko Titi Brown ari urukundo rwe


Umubano wabo watangiye ubwo Nyambo yajya asura Titi Brown muri gereza


Abantu benshi batangaga ibitekerezo byihusee ku mafoto y'urukundo rwabo


Titi Brown nawe yigeze gutera imitoma Nyambo biratinda

Bakunze kwiyita aba Besto ariko ababazi neza bagahamya ko bakundana bya nyabyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND