Kigali

Israel Mbonyi yazirikanye abakunzi be baguze amatike bakabura uko binjira mu gitaramo yakoze muri 2015

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/10/2017 17:32
2


Israel Mbonyi ugeze kure imyiteguro y’igitaramo azamurikiramo album ye nshya yise Intashyo, yatangaje ko abakunzi be baguze amatike ariko bakabura uko binjira mu gitaramo yakoze muri 2015, muri iki agiye gukora hari icyo yabateganyirije.



Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri y’amajwi yitwa 'Intashyo‘ mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigal. Israel Mbonyi yabajijwe na Inyarwanda.com impamvu yahisemo Camp Kigali, avuga ko ari ahantu hagutse kandi heza hazorohera abantu benshi kuhagera. Ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ndetse n'abahanzi bazafatanya, yavuze ko azabitangaza mu minsi iri imbere.

UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri

Inyarwanda.com yamubajije niba hari icyo ateganyiriza abakunzi b’umuziki we baguze amatike mu gitaramo yakoze muri 2015 ariko bikarangira babuze uko binjira kubera ko ahabereye iki gitaramo hari huzuye, Israel Mbonyi atangaza ko umuntu wese ugifite itike yari yaguze muri 2015 yagombaga kumwinjiza mu gitaramo cye, ngo azaze kuri Camp Kigali ayitwaje kuko azayinjiriraho nta yandi mafaranga yatswe. Yakomeje avuga kandi ko buri wese ufite ikintu cyakwerekana ko yari yishyuye koko, ngo nta kabuza azemererwa kwinjira ku buntu mu gitaramo kizata tariki 10/12/2017.

Image result for ISrael Mbonyi igitaramo inyarwanda amakuru

Kuri iyi album agiye kumurika, Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda ko hazaba hariho indirimbo yakoranye na Aime Uwimana

UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

Tariki ya 30 Kanama 2015 ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka, kibera muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse gikora ku mitima ya benshi babashije kugera kuri Salle cyabereyemo dore ko amagana y’abakunzi b'umuziki we babuze uko binjira muri Serena Hotel kuko imyanya yari yashize, bikaba ngombwa ko basubira mu ngo zabo. Kwinjira icyo gihe byari 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kindi gitaramo Israel Mbonyi yari yagakoze ku giti cye usibye ibyo yagiye atumirwamo hirya no hino mu Rwanda no hanze y'igihugu nk'i Burayi no muri Amerika. Aganira na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yabajijwe niba yaba ataratinze gukora ikindi gitaramo, atangaza ko atatinze gukora igitaramo ahubwo ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo itera abantu gushaka no gukora. Aragira ati: “Mu mbogamizi ngira harimo kuba nkiri umunyeshuri no kuba album yanjye narifuzaga kuyitegura neza ntahubutse kandi nkanabisengera.”

AMWE MU MAFOTO YO MU GITARAMO ISRAEL MBONYI YAKOZE MURI 2015

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi imbere y'abari mu gitaramo cye

Mbonyi

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zigize album ye 

Gaby Kamanzi

Biragoye kugira icyo wandika kuri iyi foto, ijisho nawe riraguha

Israel Mbonyi

Abagize amahirwe yo kuboneka muri iki gitaramo , bahagiriye ibihe byiza cyane

Mbonyi

Ibaze nawe igitaramo Simon Kabera yari arimo

Mbonyi

Ese uribuka ko na Liliane Kabaganza yari ahari

Patient

Rukundo Fils, Patient Bizimana na Pastor Aron Ruhimbya bari bahari

Israel Mbonyi

Mbere yo kwinjira itike yawe yashyirwagaho ikimenyetso

Israel

Apotre Masasu yamusabiye umugisha ku Mana

Masasu

Apotre Masasu hamwe n'umuhungu we

Twahirwa

Umuntu ashobora kuvuga ko imyanya yo kwicaramo yari yabuze ukagira ngo ni amakabyankuru, uzashake Aimable Twahirwa azagusubiza

Mbonyi

Israel Mbonyi byaramurenze kwiyumvisha ibyabereye mu gitaramo cye

Mbonyi

Serena Hotel yari yakubise yuzuye

UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI YUKO BYARI BIMEZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabera Alexis7 years ago
    Hahahhhhhh Ngo Aimable Twahirwa yabuze aho yicara?Wapi uwo mu type jye yankuyeho.Aca bugufi sana.Amakuru nzi neza n'uko ari we wayobiraga icyo gitaramo cyose.Mwibuke muri concert Israel yakoreye muri Hollande.Israel yatunguwe no kumusabga muri salle kandinyari azi ko ari i Kigali.Ndibuka mw'ijambo Israel yavuze ko ibi byose akora agatera imbere byinshi abikesha uwo Aimable Twahirwa.Na Ambassador wacu muri Holland Hon Karabaranga yabwiye Israel ko agira Imana kugira Aimable nk'umujyanama mukuru we.Nawe ngo urwego agezeho mu kazi harimo uruhare rukomeye rwa Twahirwa ngo bakoranye byinshi kandi byiza anongera ko akunda igihugu kandi yamubonyemo umukristo uri serious.Ahubwo mutubarize Israel niba agikorana na Aimable Twahirwa.Imana ibafashe ndizera ko nzaba ndi i Kigali.Nzafatana ka selfie nabo pe.
  • martin7 years ago
    erega naho bazabura aho bicara kuko Mbonyi afite abafana benshi vrement. yari akwiye kunjya kuri stade amahoro. naho za salle nta yakwirwamo abafana be



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND