RFL
Kigali

Mento Africa afatanyije na G Bruce bashyize hanze amashusho y’indirimbo 'My Africa'-VIDEO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:9/10/2017 6:40
0


Mento wafatanyije na G Bruce gukora indirimbo 'My Africa' ni umusore usanzwe ukora indirimbo zitandukanye cyane zivuga kuri Afrika ndetse n' iyi ndirimbo yakoranye na G Bruce nayo ikaba ivuga kuri Afrika nk’uko asanzwe abikora.



Indirimbo My Africa ni indirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Mento Africa yitwa Kigali Record imaze gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukaye aho bakorerwa izi ndirimbo na producer Fazzo. Uretse iyi ndirimbo kandi uyu musore yamaze gusohora n’indi ndirimbo 'We are All Africa' ikubiyemo benshi mu bahanzi basanzwe bamenyerewe mu muziki nyarwanda barimo Yvery, Milly, Edouce, Stacey, Blueston, Yvany ndetse na Mento. Uretse amashusho y’iyi ndirimbo twabibutsa ko uyu musore Mento yakoze amashusho y’indirimbo 'Africa one road' na 'Africa united' zose akaba ari indirimbo zari zakorewe mu gihugu cy’u Bushinwa. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY AFRICA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND