Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeli 2017 ni bwo ikipe ya Police FC izaba yambikana na APR FC mu mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’Agaciro Development, umukino Seninga Innocent umutoza wa Police FC avuga ko uzaba uryoshye kuko muri uyu mwaka ntawe watsinze undi muri shampiyona.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Mbere, Seninga yavuze ko APR FC ifite abakinnyi beza bamenyeranye ariko ko kandi na Police FC atari agafu k’imvugwa rimwe ahubwo ko ashaka amanota atatu y’umunsi.
“APR FC yaratsinze twe turatakaza. Gusa APR ntabwo ijya inshobora nanjye ntabwo ndayitsinda nayo ntirantsinda kuko muri shampiyona twanganyije imikino yombi. Muri rusange twiteguye neza. APR ni ikipe ikomeye inagoye, ifite umutoza mwiza n’abakinnyi beza, ifite igikombe cy’Amahoro ariko nibaza ko tuzakina umukino uryoshye kandi mwiza tunateganya kuzitwaramo neza”. Seninga Innocent
Mu mikino ibiri ya shampiyona bakinnye bayinganyije yose kuko umukino ubanza banganyije ibitego 2-2 kuri sitade Amahoro mbere yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wakiniwe ku kibuga cya Kicukiro.
Imyitozo bakoze kuri uyu wa Mbere yerekanaga ko nta mpinduka nini bazakora mu bakinnyi 11 bazabanza mu kibuga. Uretse Bwanakweli Emmanuel uzasimbura Nzarora Marcel mu izamu byanabonetse ko Biramahire Abeddy azasimbura Songa Isaie.
Bwanakweli Emmanuel (GK, 21), Ngendahimana Eric 24, Iradukunda Jean Bertrand 25, Nizeyimana Mirafa 4, Twagizimana Fabrice (C 6), Munezero Fiston 2, Mpozembizi Mohammed 21, Mushimiyimana Mohammed 10, Ndayishimiye Celestin 3, Biramahire Abeddy 23 na Nsengiyumva Moustapha 11.
Bakoze inama hafi amasaha abiri mbere y'imyitozo
Nsengiyumva Moustapha atanga igitekerezo
Kit Manager wa Police FC-Mutuyimana
Mico Justin yimenyereza umupira
Neza Anderson nawe agenda agaruka mu kibuga
Ishimwe Issa Zappy anobagiza umupira mbere yuko imyitozo nyirizina itangira
Amini Muzerwa asoma ku mazi
Nishimwe Patrick umunyezamu wa Academy ya Police FC bamuhata amashoti
Nishimwe Patrick umunyezamu wa Academy ya Police FC na Bwanakweli Emmanuel nibo banyezanmu bafatanya ku mukino wa APR FC
Abakinnyi bishyushya
Mico Justin (8) na Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) bazenguruka ikibuga
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC arekura amashoti
Ndayishimiye Antoine Dominique
Habimana Hussein myugariro wa Police FC
Rutahizamu Niyigaba Ibrahim bakuye muri shampiyona ya Uganda
Nsengiyumva Moustapha
Iradukunda Jean Bertrand
Ndayishimiye Celestin bita Celacia niwe uzabanzamo inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Songa Isaie uzabazwa ibitego
Mushimiyimana Mohammed
Muhinda Bryan myugariro wa Police FC
Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi
Nzabanita David wahoze ari kapiteni wa Bugesera FC
Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga ha Police FC
Munzero Fiston
Rachid Kalisa yarebye imyitozo y'ikipe yahozemo binavugwa ko ashobora kuyisubiramo
Umukino hagati yabo wari wiganjemo gushakisha ibitego ku mbaraga
Usabimana Olivier ku mupira
Biramahire Abeddy ashaka igitego
Manishimwe Yves baguze muri Etincelles FC
Muhinda Bryan myugariro wa Police FC atanga umupira
Ndayishimiye Celestin yitwaye neza mu mukino wa Rayon Sports
Rachid Kalisa yemera ko azakina mu Rwanda
Ndayishimiye Celestin ahanganye na Ndayishmiye Anoine Dominique (umuhondo) bita Maestro
Mushimiyimana Mohammed hagati mu kibuga
Nizeyimana Mirafa azamukana umupira hagati mu kibuga
Seninga Innocent (iburyo) na mugenzi we Bisengimana Justin (ibumoso) bafite akazi gakomeye ko gukura amanota atatu kuri APR FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO