Umuhanzikazi Ray C muri iyi minsi ari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho yaje mu rugendo rw’akazi. Uyu muhanzikazi wo muri Tanzanzia akigera mu Rwanda yatangaje ko aje mu Rwanda kuzenguruka ibitangazamakuru no gutaramira abakunzi b’umuziki we mu gihe cy’ibyumweru bibiri azamara mu Rwanda.
Ku ikubitiro Ray C aherekejwe na Marina yatangiriye ibitaramo bye muri People Club mu mujyi wa Kigali aho aba bombi bakoze igitaramo cyiza cyane mu buryo bwo kuririmba ndetse ubona ko biteguye neza abafana bagiye kuririmbira.
Muri uku gutegura aba bombi bari bizeye ko iturufu ya mbere bagomba kwifashisha ari imyambarire ishotora abagabo baba bari muri aka kabyiniro ndetse n’imbyino zibasira cyane igitsina gabo. Ibi byagaragaye cyane kuri Ray C wagendaga abyinisha abagabo n’abasore bari muri aka kabyiniro agafungura ibipesu by’ishati akishimira kubabyinisha basa n'aho batambaye hejuru.
REBA HANO AMASHUSHO UBWO MARINA YARIRIMBAGA
Muri iki gitaramo kandi aba bahanzikazi bamuritse indirimbo zabo nshya aho Ray C yamurikaga indirimbo ye yise ‘Unanimaliza’ mu gihe Marina we yamurikaga indirimbo ye ‘Marina’. Urugendo rw’ibitaramo by’aba bahanzikazi ruraza gukomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017 muri Ambassadors Park i Gikondo ndetse no kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 muri Suncity i Nyamirambo.
Mu kiganiro BadRama umujyanama wa Marina unategura iki gitaramo yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko uwacikanwe n’iki gitaramo ibisigaye bitakamucitse cyane ko aba bahanzikazi buri gitaramo bazajya baba bagifitemo udushya tunyuranye mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’umuziki ari nako babigarurira.
REBA AMAFOTO YARANZE IKI GITARAMO
Marina ni uku yari yambaye ni nako yabyinagaRay C yabyinishije abari bitabiriye iki gitaramo
Ray C yari yafunguye igipesu cy'agakabutura yari yambaye
Yafunguye ibipesu by'ishati y'uyu musore arangije amubyinisha agatuza karangaye
Abafana bamuhaga inoti za bitanu gusa
AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO