Kuva kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2017 nibwo hatangiye kwamamazwa igitaramo cyo guha ikaze RunyTown ndetse n’abagomba kumuherekeza muri Kigali, hamamazwa iki gitaramo hifashishijwe amafoto y’inkumi zinyuranye, gusa Kate Bashabe umwe muri aba hakoreshejwe amafoto yabo yigaramye abategura iki gitaramo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Kate Bashabe yatangaje ko yababajwe cyane nuko abateguye iki gitaramo nta bunyamwuga bashyizemo. Yagize ati:
Mbabajwe nuko bamwe mu bakora ibikorwa by’imyidagaduro batagira ubunyamwuga. Ni gute wakumva ko ntacyo bitwaye gukoresha ifoto y’umuntu mu bikorwa bikwinjiriza amafaranga nyamara we atabizi cyangwa ngo abiguhere uburenganzira? Ibi bintu simbirimo. Ibi ni amakosa bihanirwa n’amategeko ahana y’u Rwanda.
Uyu mukobwa w’icyamamare mu Rwanda, uzwi na benshi ku mbuga nkoranyambaga yabwiye Inyarwanda.com ko yababajwe cyane no kuba barakoresheje ifoto ye nyamara mu bikorwa atazi atanabahereye uburenganzira, tumubajije niba byibuza yabashije kuvugana n'abari gutegura iki gitaramo, Kate Bashabe yabwiye umunyamakuru ko yagerageje kuvugana nabo ariko uwo bavuganye agahita yemera ko habayemo amakosa ndetse agasaba imbabazi.
Kate Bashabe
Kate bashabe yabajijwe niba nyuma y’ibi biganiro yababariye cyangwa ari bube yabajyana mu nkiko ku buryo yanatanga ikirego, atangaza ko icya mbere yakoze ari ukubanza kwamagana ko yaba ari we wagize uruhare muri iki gitaramo ibindi bijyanye n’amategeko atangaza ko akiri kubitekerezaho nubwo yumva ko atari cyo cy’ingenzi cyane ko we asanga icy'ingenzi ari uko abantu baharanira kuba abanyamwuga kurushaho.
Aha yagize ati” Bambwiye ko abandi ngo babavugishije ariko njye ngo barambuze sinibaza ko bakoze neza bagomba kuba abanyamwuga.” Nkuko biva imbere muri iFactory Africa, iri gutegura igitaramo cya Runtown ugiye kuza bwa mbere mu Rwanda, ihagarariwe na Mugabo Colin, yavuze ko mbere yuko RunTown agera mu Rwanda habanza umujyanama we witwa Sam Desalu wageze i Kigali kuri uyu wa Kane.
Kate Bashabe yamaganye iby'aya makuru avuga ko ntaho ahuriye n'iki gitaramo
Uyu mujyanama wa Runtown agomba kwitabira igitaramo cya mbere kigiye kubera i Kibagabaga muri Platnum Club Beirut gitegura icyo uyu muhanzi ukomeye muri Afurika azakorera mu Rwanda mu minsi iri imbere, muri icyo gikorwa ni bwo hasobanurwa umwihariko w’urugendo rwa Runtown i Kigali ndetse n’aho imyiteguro y’igitaramo cye nyirizina igeze.
Twifuje kuvugisha abari gutegura iki gitaramo kiri bube kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017, Collin Mugabo uri gutegura, atubwira ko ibyabaye koko ari amakosa ariko bagerageje kuvugana na Kate Bashabe bakaba bari kugerageza kumusaba imbabazi kandi bizeye ko bitari bwange. Yagize ati:
"Urumva habayeho kuba ifoto yajya hanze tutaramuvugisha ariko twari twabiteguye kuko n'abandi twarabavugishije yaba Teta Sandra cyangwa ShaddyBoo, rero we twari twamubuze ariko ndakeka ko nyuma yo kumusaba imbabazi akaziduha biri bugende neza." Uyu mugabo yatangaje ko Kate ibyo yakoze ahakana iby'iki gitaramo ari uburenganzira bwe cyane ko amakosa byo nabo bayemera kandi bayakoze.
TANGA IGITECYEREZO