Umukinnyi wo hagati Mukunzi Yannick yamaze kwerekeza muri Rayon sports mukeba w’ibihe byose bya APR Fc, amafoto y’uyu mukinnyiyambaye umwenda wa Rayon sports iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza magingo aya amakuru ahari aravuga ko uyu mukinnyi yaguzwe miliyoni cumi nebyiri (12000000frw) akazakinira Rayon Sports imyaka ibiri.
Umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yemereye Inyarwanda.com aya makuru ahamya ko uyu mukinnyi yasinye imyaka ibiri.
Mukunzi Yannick yitabiriye imyitozo ya Rayon Sports (Foto: Nsengiyumva Emmy)
Mukunzi Yannick yitabiriye imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe ye nshya gusa yanga kugira ibyo atangariza abanyamakuru. Ubuyobozi bwa Rayon Sports Fc bwo bwahamije aya makuru bushimira abafana bakomeje kuba hafi y'ikipe yabo kandi babizeza kuzitwara neza muri shampiyona y'umwaka utaha.
Mukunzi Yannick yishimiye gukinira Rayon Sports (Foto: Nsengiyumva Emmy)
REBA HANO VIDEO UBWO MUKUNZI YANNICK YAKORAGA IMYITOZO
TANGA IGITECYEREZO