RFL
Kigali

MUKUNZI Yannick yerekeje muri Rayon Sport ahita anakora imyitozo ye ya mbere-AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/08/2017 11:27
3


Umukinnyi wo hagati Mukunzi Yannick yamaze kwerekeza muri Rayon sports mukeba w’ibihe byose bya APR Fc, amafoto y’uyu mukinnyiyambaye umwenda wa Rayon sports iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.



Kugeza magingo aya amakuru ahari aravuga ko uyu mukinnyi yaguzwe miliyoni cumi nebyiri (12000000frw) akazakinira Rayon Sports imyaka ibiri.

yanick

mukunzi yannick

Umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yemereye Inyarwanda.com aya makuru ahamya ko uyu mukinnyi yasinye imyaka ibiri.

mukunzi yannick

Mukunzi Yannick yitabiriye imyitozo ya Rayon Sports (Foto: Nsengiyumva Emmy)

Mukunzi Yannick yitabiriye imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe ye nshya gusa yanga kugira ibyo atangariza abanyamakuru. Ubuyobozi bwa Rayon Sports Fc bwo bwahamije aya makuru bushimira abafana bakomeje kuba hafi y'ikipe yabo kandi babizeza kuzitwara neza muri shampiyona y'umwaka utaha.

mukunzi yannickMukunzi Yannick yishimiye gukinira Rayon Sports (Foto: Nsengiyumva Emmy)

REBA HANO VIDEO UBWO MUKUNZI YANNICK YAKORAGA IMYITOZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fenty 6 years ago
    Ubonye ahujya nawe uzicuza bikurenge kbsa
  • Rutagengwa6 years ago
    Ibi ndabibara mbibonye, na Ally twabonaga byarangiye! aho kutwereka ifoto bajye bahamagara abanyamakuru berekane umukinnyi yamaze gusinya, mbese byose byarangiye kuko hari ibiba bigasa naho babeshye abakunzi b' amakipe.
  • rwahita christophe 6 years ago
    mbega byiza wa muhunguwe ugize amahitamo meza kandi uzabona ko kwambara ibara ry'ubururu ari ibyagaciro. turakwishimiye





Inyarwanda BACKGROUND