Nyuma ya gahunda zitandukanye zabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu isabukuru ya poromosiyo ya YOLo, abahanzi bari mu itsinda rya Charly na Nina ni bo baririmbye mbere. Abandi bahanzi basusurukije abanya Rubavu harimo Urban Boys na Riderman. Ni mu gitaramo cyateguwe na MTN mu kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe YOLO imaze.
Nk'abahanzi bafite abakunzi batari bacye muri iki gihugu cyiza dutuye, Charly na Nina bafatanyije n'abafana babo kuririmba zimwe ndirimbo zakunzwe zirimo; Mfata, Indoro n'izindi muri gahunda yo kwishimana n'abakunzi b'umuziki, abafana b'abafatabuguzi ba MTN Rwanda.
Riderman umugabo uririmba mu njyana ya Hip Hop, ni we waje akurikira Charly na Nina. Uyu muraperi yanavuze ko ari we wa mbere muri Lap mu Rwanda, yashimishije abafana be akoresheje indirimbo zakunzwe n'izo mu myaka ishize nka Umwana w'umuhanda, Bomboli Bomboli n'izindi.
Nyuma ya Riderman, habayeho umuhango wo gukata umutsima w'ibyishimo mu kwizihiza amezi 12 (Umwaka umwe) poromosiyo ya YOLO imaze ije mu Rwanda. Nyuma y'ibyo, Charly na Nina bafatikanyije na Riderman Riderman baririmbana indirimbo iranga poromosiyo ya YOLO. Urban Boys baje baririmba indirimbo yabo bise Kiss Money, Till I Die bafatanya na Riderman n'izindi zitandukanye nka Too Much, Call Me na Nipe.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I RUBAVU
Hari abantu benshi cyane
Niba muri uru Rwanda hari umukobwa urusha DJ Ira kuvanga umuziki bazamushyire MTN Rwanda
ALAFAT yabanje gukata umuziki birangira atsindiye telefone
ALAFAT abazwa ibibazo
Abafana be bati 'Muyimuhe rwose yatwemeje'
Akagoroba k'i Rubavu
Charly & Nina ku rubyiniro
Charlotte Rulinda uzwi nka Charly
Nina ku rubyiniro
Charly & Nina imbere y'abafana
Muyoboke Alex ushinzwe gushakira akaryo aba bakobwa (Manager) aba acungira hafi
Abafana b'umuziki
Riderman avuga ko ari we muraperi wa mbere mu Rwanda
Riderman imbere y'abantu be i Rubavu
Riderma amanura imirongo
Riderman yavuze ko ari we muraperi wa mbere mu Rwanda
Umutsima ugezwa ku rubyiniro
Bakata umutsima
Charly & Nina bafatanyije na Riderman muri YOLO
Urban Boys ku rubyiniro
Abafana bakira Urban Boys
Safi Madiba kuva muri Urban Boys
Humble Jizzo umwe mu bagize Urban Boys
Nizzo Kabos imbere y'abanya Rubavu
Riderman yaje abafasha kuririmba Till I Die nyuma baza kuririmba izindi ndirimbo nka Mama dore ko ari nabo basoje gahunda y'abahanzi saa Mbili n'iminota umunani (20h08') kugira ngo DJ Epman wavuye muri Uganda yemeze abantu mu kuvanga umuziki.
IZINDI NKURU WASOMA ZIJYANYE N'IKI GITARAMO
MTN YOLO- RUBAVU: Umunyamahirwe yatsindiye telefone ifite agaciro k'ibihumbi 50 by'amanyarwanda
AMAFOTO:Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO