Ikipe ya APR FC yaguye miswi na KCCA FC banganya igitego 1-1 mu mukino mpuzamahanga wa gishuti waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2017.
Twizerimana Martin Fabrice APR FC yakuye muri Kiyovu Sport ni we watsindiye iyi kipe igitego ku munota wa 22’ w’umukino mu gihe igitego cya KCCA FC cyatsinzwe na Allan Oryek mu munota wa 58’.
Ni umukino Jimmy Mulisa yakinaga agamije kureba uko abakinnyi bahagaze yaba abashya muri iyi kipe ndetse n’abasanzwemo nyuma yo kuva mu biruhuko by’umwaka w’imikino 2016-2017.
APR FC yakinaga idafite Bizimana Djihad uri mu igeragezwa mu Budage, Nshuti Innocent na Imanishimwe Emmanuel bari mu biruhuko by’ikipe y’igihugu mu gihe Tuyishime Eric na Nkizingabo Fiston bafite ibibazo by’imvune. Amakipe yombi yakinnye umukino ufungiye hagati kuko yaba APR FC na KCCA FC nta kipe yari ifite ubusatirizi butyaye cyane.
Twizerimana Onesme wagiye ahusha ibitego akanatakaza imipira ari imbere y’izamu yaje kuva mu kibuga ndetse n’abakinnyi biganjemo abamenyerewe mu ikipe bavamo hasigaramo abana bo muri Academy ari naho KCCA FC yaboneye igitego cyo kwishyura.
Dore abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC: Ntarivi Steven (GK 30), Ngabozniza Albert 3 (C-), Ishimwe Christian 25, Songayingabo Shaffy 23, Rugwiro Herve 4, Innocent Hakundukize 2, Issa Bigirimana 26, Twizerimana Martin Fabrice 29, Twizerimana Onesme 9, Ishimwe Fiston 8 na Sekamana Maxime 17.
KCCA FC XI: Lukwango Charles (GK), Dennis Okot (C), Kavuma Habib, Obenchan Filbert, Denis Rukundo, Kirabira Isaac, Wamani Ibrahim, Kizza Mustafa, Serunjogi Patrick, Oryek Allan na Aboubakar Saddiq Tijari.
Abatoza ba APR FC basuhuzanya n'aba KCCA FC
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba KCCA FC
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abasimbura ba APR FC
Abasifuzi n'abakapiteni
Abasimbura ba KCCA FC
Wari umukino APR FC yakoreshaga abakinnyi bashya mu kugerageza
Rukundo Denis bivugwa ko yifuzwa na APR FC
Rugwiro Herve yirwanaho
Mike Hilary Mutebi Umutoza wa KCCA FC
Sekamana Maxime arwanira ishyaka rya APR FC
Ntaribi Steven ni we wabanje mu izamu aza gusimburwa na Kimenyi Yves
Abafana ba APR FC bari bitabiriye
Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje gusanga iri gukoresha abakinnyi bazamutse muri Academy havuyemo Kimenyi Yves wari mu izamu...Ishimwe Christian ku mupira
Ishimwe Christian yakinaga ku ruhande rw'ibumoso rusanzweho Imanishimwe Emmanuel uri mu biruhuko
Ngabonziza Albert aganira na Ntaribi Steven
Abafana
KCCA FC bashaka igitego
Hakundukize Innocent akiza urubuga rw'amahina
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO