Kigali

MU MAFOTO 70:Kaminuza y'u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 8252 basabwa kwihangira imirimo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2017 16:06
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2017 ni bwo Kaminuza y'u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 8252 barangirije amasomo yabo muri iyi kaminuza. Ni ibirori byabereye i Remera kuri Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali.



Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ibi birori. Mu ijambo rye yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame washimiye cyane aba banyeshuri barangije kaminuza ndetse anabifuriza amahirwe masa no guhirwa mu rugendo rushya rw'ubuzima batangiye.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yasabye aba banyeshuri 8252 barangirije amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda gukoresha ubumenyi bahashye muri iyi kaminuza bakazana impinduka nziza mu mibereho y’abaturarwanda. Yabasabye kandi guhanga imirimo aho kuba abajya gushakisha akazi. Yagize ati;

(....) Mwifashishije ubumenyi mufite, mugomba kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage, binyuze mu byo mwize cyangwa ibyo muzaba mukora. Kugira ngo mubashe kugera ku ntego mu buzima bwanyu buri imbere, murasabwa kureba kure, guhanga udushya no kwihangira imirimo aho kuba abajya gushakisha akazi.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Abarangije kaminuza uyu mwaka muri UR ni 8252

Harimo n'abahanga mu muziki,....bazi gucuranga ibikoresho binyuranye bya muzika

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi (uwa gatatu uhereye ibumoso) 

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith (ibumoso) hamwe na Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne (iburyo)

Philip Cotton umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda


Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda, Amb. Dr Charles Murigande

Minisitiri Uwacu Julienne hamwe na Minisitiri w'Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba

Minisitiri w'Uburezi Dr Musafiri Papias aganiriza abarangije Kaminuza

Minisitiri w'Intebe Murekezi yasabye aba banyeshuri kwihangira imirimo

Philip Cotton, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda

Basabwe gukoresha ubumenyi bahashye muri kaminuza y'u Rwanda bakazana impinduka nziza mu mibereho y'abaturage

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

 

AMAFOTO: Sabin Abayo - Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sonia7 years ago
    Ibihumbi umunani?!!! Ubushomeri ako buzatuzanira, mukitegure namaboko abiri....



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND