Ku nshuro ya 20 Imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali riragaragaza ubwitabire bw’ibigo, ba rwiyemezamirimo yaba abo mu Rwanda no hanze n’amakoperative atandukanye amenyekanisha ibyo bakora.Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amafoto 100 aguha ishusho y'uko bimeze i Gikondo.
Uyu ni umwaka wa 20 mu Rwanda habera Imurikagurisha mpuzamahanga riba rigamije kwereka abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bimwe mu bicuruzwa bigezweho, byaba ibyo mu Rwanda cyangwa ibyo hanze yarwo.
Abitabira iri murikagurishwa babasha kwigurira bimwe mu bikoresho baba babonyemo bikabanyura. Uretse ibi kandi ahabera Expo usanga ari hamwe mu gace kaba kagezweho ko gusokeramo (gutembera) ibi bikaba bigaragara cyane iyo uri muri iri murikagurisha dore ko utaburamo abasohokanye biganjemo abakundana, inshuti, imiryango ndetse n’abavandimwe.
Nkuko bimenyerewe iri murikagurisha ni rimwe mu ryitabirwa na ba rwiyemezamirimo batandukanye baturuka mu bihugu byiganjemo ibyo muri Aziya no mu bindi binyuranye byo ku mugabane wa Afrika. Ku nshuro ya 20 y'iri murikagurisha biragaragara ko ibikorerwa mu Rwanda byazamutse cyane imyenda, ibikoze mu mpu n’ibindi. Inyarwanda.com twasuye ahari kubera iri murikagurisha, tukaba tugiye kubagezaho amafoto y'uko byifashe.
Dore uko byifashe mu mafoto i Gikondo ahari kubera Expo
Utuye muri Kigali cyangwa wahatembereye ntiwabura kumenya ko harimo kubera Expo bitewe n'uburyo yamamajwemo
Ukijyera i Gikondo ahabera Expo urambuye amaso mu gikombe ubona imitako ibereye ijisho y'abamamaza wakubura amaso ukabona Kigali Convention center iri ahirengeye
Mbere yuko winjira muri iyi Expo ubanza gusanga abasore bambaye umwambaro wa MTN ari nabo wereka itike ikwinjiza igura amafaranga 500 y'u Rwanda
Iyo urenze amarembo yinjira muri Expo utangira kubona amazu abereye ijisho arimo ahagarariye ama Minisiteri, ay'ibigo bya Leta n'ibiyishamikiyeho ndetse n'ay'abashoramari batandukanye
Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) nacyo nticyatanzwe
Andrew Kareba hamwe na mugenzi we Evelyne Umurerwa bakorera RBA
RBA imenyerewe mu gushyushya iyi Expo ifatanyije n'abanyamakuru bayo basanzwe bamenyerewe
SKOL nayo iti "Uzaza muri iyi Expo azishima kandi nta cyaka azatahana kuko ibiciro biri hasi"
Imyidagaduro kimwe mu birangwa muri iyi Expo
Ku bakunzi b'amata na Jus nabo ntibibagiwe kuko uruganda rw'Inyange narwo rwitabiriye iyi Expo
KONKA mu bikoresho byayo bigezweho nayo yabyegereje abitabira iyi Expo
MTN nk'ibisanzwe nk'umwe mu baterankunga b'imena b'iyi Expo, ntiyabura kwegera abakiriya bayo ibafasha mu buryo butandukanye
Iyi Expo mu biyirangwamo harimo n'amabanki atandukanye akomeza gufasha abakiriya bayo
Bralirwa n'ibinyobwa byayo bifutse kimwe mu gihuza abitabira iyi Expo
Mu rujya n'uruza rw'abitabira iyi Expo ntibabura no kugera kuri Nyirangarama aho basanganirwa n'intore
Lanie twamusanze ari gukora mu Rugaga Nyarwanda rw'Abanyamuziki
Ingaga zose z'abahanzi zihagarariwe n'Inama y'Igihugu y'Abahanzi ndetse na RALC zimwe mu nzego zitabiriye iyi Expo
Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi na Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi Kanimba Francois nyuma yo kwihera ijisho iyi Expo banyuzwe n'ibiyirimo
Ibikorerwa mu Rwanda nabyo ubisanga muri iyi Expo
Ubugeni n'ubukorikori bimwe mu birimo kunyura benshi muri iyi Expo
Ikirungo Onga nacyo kirimo kubarizwa muri iyi Expo
Made in Rwanda nayo ntiyahatanzwe
Iyo ugeze muri iyi Expo ubasha no kwibonera inzu igezweho abantu bubaka mu buryo buhendutse babifashijwemo n’umushinga w’Abasuwisi ubigisha uko bakubakisha amatafari meza ahendutse, ukiyubakira inzu ya Etage, ifite ibyumba bibiri, salon,ubwiyuhagiriro, ubwiherero n’aho gufatira amafunguro,.. inzu ikuzura igutwaye gusa miliyoni 8 z’amanyarwanda.
Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge muri Seburikoko arimo gucuruza ibihangano bye muri Expo
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO