RFL
Kigali

CRICKET: Ikipe y’igihugu y’abakobwa yerekeje mu mikino y’akarere ka Afurika y’iburasirazuba

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/08/2017 7:21
0


Ku mugoroba w’iki Cyumweru ikipe y’igihugu y’abakobwa bakina umukino wa Cricket yafashe urugendo igana i Nairobi muri Kenya mu mikino y’ibihugu byo mun karere ka Afurika y’iburasirazuba izakinwa tariki 23-26 Kanama 2017.



Ni imikino igiye gukinwa ku nshuro ya mbere ndetse ikakirwa na Kenya ku nshuro ibanza nka kimwe mu bihugu bifite Cricket yateye imbere ugereranyije n’ibihugu biri muri aka karere u Rwanda rurimo.

Davis Turinawe umutoza mukuru w’iyi kipe, yabwiye abanyamakuru ko ikibajyanye i Nairobi ari ukwipima n’ibihugu bikomeye kugira ngo barebe neza aho Cricket y’abakobwa b’u Rwanda igeze kugira ngo harebwe icyakorwa.

“Tugiye muri Kenya kugira ngo abakobwa bacu bakore icyo bashoboye cyose, bahangane n’amakipe akomeye mu karere bityo nyuma tuzakora isuzuma turebe icyo gukora kugira ngo natwe mu myaka micye uyu mukino umaze mu Rwanda tuzagire intambwe ishimishije dutera”. Davis Turinawe.

Turinawe akomeza avuga ko kuba ikipe y’u Rwanda iheruka gutsindwa na Kenya mu mikino yo kwibuka, bizaba ari ikizamini cyiza cyo kugira ngo bakosore amakosa yabayeho bityo babe bareba ko hari ubunararibonye bakuye muri iyi mikino yaberaga mu Rwanda.

Mary Maina kapiteni w’iyi kipe igizwe n’abakobwa 14 yavuze ko ku rwego umukino wa Cricket uriho mu Rwanda, bagiye kuzakora ibishoboka bijyanye n’urwego rwabo ndetse n’ibyo batoje.

“Tugiye gukora ibyo dushoboye bitewe n’urwego turiho hano mu Rwanda nyuma buriya tuzareba ko twazamura ibendera ry’u Rwanda i Nairobi. Tuzakina na Kenya ndetse na Uganda ariko Kenya ni yo isa naho ikomeye cyane ariko tuzakora uko dushoboye”.Mary Maina.

Byiringiro Emmanuel visi perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) we avuga ko abakobwa babonye imyitozo ihagije mu gihe bamaze bitoza ndetse ko byaje byiyongera ku irushanwa ryo kwibuka bakinnye kandi ko ashimira Minisiteri y’Umuco na Siporo ku bufasha yatanze mu gufasha iyi kipe kuba yakwitabira irushanwa.

Iyi mikino izakinwa kuwa kuwa 23 kugeza kuwa 26 Kanama 2017 i Nairobi muri Kenya, izitabirwa n’ibihugu bitatu birimo; u Rwanda, Kenya na Uganda.

Dore abakinnyi 14 Davis Turinawe yitwaje:

1. Cathia Uwamahoro

2.Sarah Uwera

3.Mary Maina(C)

4.Diane Bimenyimana

5.Claudine Uwase Imfurayabo

6.Miriam Maina

7.Immaculate Muhawenimana

8.Josiane Nyorankundineza

9.Alice Ikuzwe

10.Flora Irakoze

11.Betty Mukunzi

12.Pacifique Nyirandorimana

13.Damalie Busingye

14. Vestine Byukusenge

Ushinzwe ibikorwa n’ubuzima bw (’ikipeTeam Manager): Victoire Gahonzire

Davis Turinawe umutoza mukuru

Davis Turinawe umutoza mukuru

Mary Maina kapiteni w'ikipe

Mary Maina kapiteni w'ikipe

Byiringiro Emmanuel visi perezida wa RCA

Byiringiro Emmanuel visi perezida wa RCA

Abakinnyi

Abakinnyi

AMAFOTO: Mihigo Saddam/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND