Kuri uyu wa mbere taliki 14/08/2017 ni bwo Umurage Communication Development n’abakinnyi b’ibyamamare bakina mu ikinamico y’uruhererekane yitwa Umurage bataramiye abaturage bo mu karere ka Musanze muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge Nkotsi mu kagali ka Bikara, umudugudu wa Kinkwaro. Aba bakinnyi bibukije abaturage bahatuyeye kurwanya imirire mibi binyuze mu dukino n’ibibazo bababazaga utsinze agahebwa bimwe mu bikoresho nk’umutaka, radiyo, umupira wo kwambara n’ibindi.
Kwizera Jean Bosco umuyobozi uyobora Umurage mu ijambo rye yashimiye ubuyobozi bw’ umurenge anashimira abaturage yongera kubibutsa zimwe mu ngingo z’ingenzi Umurage ugenderaho nko kuboneza urubyaro, kurwanya ihohoterwa, kurwanya kugwingira kw’abana, kurwanya imirire mibi ari nayo ngingo nyamukuru yabazanye muri Musanze.
Yongeye anavuga ko Umurage ufite gahunda yo kuzenguruka tumwe mu turere tw’u Rwanda bakora iyi gahunda yo kwigisha abaturage mu kurwanya imirire mibi, kuboneza urubyaro, gusobanurira abaturage ibijyanye n’imyororokere, kurwanya ifatwa kungufu n’ibindi.
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Hari abantu benshi cyane
Abakinnyi b'imena b'ikinamico Umurage bashimishije abanya Musanze
Abasubije neza ibibazo babajijwe bahawe ibihembo
AMAFOTO: Desanjo IRADUKUNDA- Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO