Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2017 ni bwo hasozwaga imikino y’irushanwa ry’ibihugu bibarizwa mu karere ka Gatanu muri Volleyball, irushanwa ryegukanwe na Kenya itsinze u Rwanda amaseti 3-1. South Sudan yabaye iya nyuma ariko ihabwa igikombe cy’ubworoherane (Fair-Play).
Muri iri rushanwa, Sibomana Placide bita Madison ukinira ikipe ya El Gharafa muri Qatar yatwaye ibihembo bibiri muri iri rushanwa. Uyu mugabo yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP) ndetse n’igihembo cy’umukinnyi wabashije gukingira imipira yabaga yabyara inota ry’ikipe zabaga zihanganye n’u Rwanda (Best Blocker).
Mutabazi Abijuru Bosco yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu bijyanye no kugarira (Best Defender), Sam Khaoya Juma wa Kenya yahembwe nk’umukinnyi uzi kugarura imipira neza (Libero).
Daudi Okello wa Uganda yahembwe nk’umukinnyi usobanukiwe ibijyanye no gutsinda (Best Attacker), Brian KipkeruiMelly (Kenya) yahembwe nk’umukinnyi w’intyoza mu gutanga imipira (Best Passer of the Tournament), Jairus Kipkosgei (Kenya) yahembwe nk’umukinnyi uzi kwakira neza imipira neza akayitanga ahandi (Best In Reception) mu gihe Malinga Kathbart wa Uganda yahembwe nk’umukinnyi urusha abandi gutangiza umukino (Best In Service).
IKipe y’igihugu y’u Rwanda cyo kimwe na Kenya bazahagararira akarere ka Gatanu (Zone5) mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizakinirwa mu Misiri kuva tariki 22-29 Ukwakira 2017.
Dore uko amakipe yarangije irushanwa ahagaze:
1.Kenya: Amanota( 7)
2.Rwanda: Amanota (6)
3.Uganda: Amanota (5)
4.South Sudan: Amanota (0)
Lt.Col Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC ashyikiriza Kenya igikombe batwaye
Kenya imanika igikombe itsinze u Rwanda ibintu byaherukaga mu 2011
Kenya ubwo bari bamaze kwitunganya bajya kwambikwa imidali ya Zahabu
Kenya bambwikwa imidali
U Rwanda bambikwa imidali
Mahoro Ivan w'u Rwanda nyuma yo kwambikwa umudali
Mukunzi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball ajya kwambara umudali
Mukunzi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball avuye kwambara umudali
Lt.Col Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC (iburyo) na Karekezi Leandre (Ibumoso) uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)
Mu bihembo by'abantu ku giti cyabo harimo abanyarwanda babiri
Sibomana Placide Madison acigatiye ibihembo bye
Sibomana Placide amaze kubwirwa ko ari we mukinnyi w'irushanwa
18 niyo nimero yamurangaga mu irushanwa
Sibomana Placide
Sibomana Placide Madison akubita isengesho
Mutabazi Abijuru Bosco afata igihembo
Abagande bifotozanya na Mukunzi Christophe
Mutabazi Yves yicaye hasi nyuma yo gutsindwa na Kenya
Karekezi Leandre uyobora FRVB ashyikiriza South Sudan igikombe cy'ubworoherane mu irushanwa
South Sudan yahawe igikombe cy'ubworoherane
Isura y'igikombe Kenya yateruriye i Remera
Kenya ishimira abafana bacye bari bayiri inyuma
AMAFOTO: Saddam MIHIGO Saddam/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO