Mu minsi ishize ni bwo Bruce Melodie yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Nigeria, nyuma yo kugerayo asura ibinyamakuru bibiri bikomeye muri Afurika ari byo MTV Base na Trace Urban, uyu musore ngo afite impamvu yihariye yasuye izi Televiziyo.
Bruce Melodie werekeje muri Nigeria ajyanye indirimbo aheruka gukora yise ‘Ikinya’ bituma agira inyota yo kuyitanga ku ma Televiziyo akomeye ahingukira kuri ayangaya twavuze haruguru. Yadutangarije ko ntanimwe bagiranye ikiganiro cyangwa ngo indirimbo ye icurangwe ariko yemeza ko aho yagiye hose yayibasigiye.
Abajijwe impamvu yatumye asura aya mateleviziyo Bruce Melodie yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu nyamukuru ari uko yagombaga kuva muri Nigeria amenye uko izi televiziyo zikorana nabahanzi bo hanze ya Nigeria nuko yajya abigenza ngo indirimbo ze ziceho nkuko izabandi zicaho, rero ngo yakoranye ibiganiro nabakora kuri izi televiziyo baramusobanurira.
Bruce Melodie ari mu rugendo rw’icyumweru cyose muri Nigeria aho agomba kuhava akoze ibikorwa binyuranye birimo ibi yatangiye ariko nanone nubwo atajya abivugaho cyangwa ngo abyemeze agomba kuva muri Nigeria amaze gusinya amasezerano yo kwamamaza Coca Cola.
REBA AMAFOTO
Bruce Melodie akigera ku biro bya MTV BaseIngofero ya Bruce Melodie yanditseho 'Ikinya' ku meza ya MTVBruce Melodie ku cyicaro cya MTVYavuye kuri MTV Base yerekeza kuri Trace TvBruce Melodie hose yari ahajyanye indirimbo ye Ikinya
REBA INDIRIMBO IKINYA YA BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO