Ikipe ya Rayon Sports ya hano mu Rwanda yatsinze Azam FC ibitego 4-2 mu mukino wa gishuti wakinirwaga kuri sitade ya Kigali, umukino Rayon Sports yahereweho igikombe cya shampiyona yatwaye mu gihe shampiyona ya 2016-2017 yaburaga imikino ngo irangire.
Ni ibitego byabonetse mu mukino wasaga naho woroheye Rayon Sports mu buryo bwo gusatira no gutembereza umupira hagati mu kibuga kuko amakipe yombi yakinnye iminota hafi 65’ ubona umukino warushingiye hagati mu kibuga.
Kwizera Pierre Pierrot Mansare niwe wafunguye amazamu ku munota wa 30’ kugira ngo abafana ba Rayon Sports batangire kwizera ko ibirori byabo bitaribuzemo kidobya. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Yahya Mudathir wa Azam FC ku munota wa 41’ w’umukino. Amakipe ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.
Ku munota wa 49’, Savio Nshuti Dominique yarebye mu izamu atsinda igitego cyaje guhita kishyurwa na Yahya Mohammed ku munota wa 55’.
Muhire Kevin yaje kubona igiteg ku munota wa 67’. Muhire yakinaga hagati mu kibuga asa naho ari imbere ya Kwizera Pierrot na Mugheni Kakule Fabrice ndetse anaherekeza Nahimana Shassir.
Nahimana Shassir wakinaga asatira izamu niwe washyize umufuniko ku gatebo Rayon Sports yageremo Azam FC atsinda igitego ku munota wa kane wiyongeraga ku minota 90’ y’umukino (90’+4’).
Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yakoze amakosa ane (4) yatumye Azam FC itera imipira ine (4) y’imiterekano. Rayon Sports yatewe imipira irindwi (7) iteretse bivuye ku makosa arindwi (7) yakoze mu mukino. Masud Abdallah wa Azam FC niwe mukinnyi rukumbi wahawe ikarita y’umuhindo muri uyu mukino wa gishuti Rayon Sports yabonyemo koruneri eshatu (3) kuri ebyiri (2) za Azam FC yahozemo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kuri ubu ukina hagati muri Gormahia (Kenya) n’Amavubi.
Azam FC yakoze amakosa atatu (3) yo kurarira naho Rayon Sports irarira inshuro eshanu (5) muri uyu mukino wakinwe hatari Nzamwita Vincent de Gaule perezida wa FERWAFA.
Mu gusimbuza, Iddi Nassor Cheche umutoza wungirije muri Azam FC, yakuyemo yakuyemo Kipagwile Iddi amusimbuza Joseph Mahundi mbere yuko batangira igice cya kabiri cy’umukino.
Ku munota wa 58’, Kimwanga Joseph yinjiye mu kibuga asimbura Yahya Mohammed, Abasi Kapombe asimbura Yahya Mudathir ku munota wa 60’, Lwakatare Stanslaus asimbura Kheri Abdallah wagize akabazo k’imvune.
Nk’ind mikino ya gishuti, gusimbuza inshuro zirenze eshatu biba byemewe niyo mpamvu bakomeje gusimbuzabigatuma Ali Mwadini wari wabanje mu izamu asimburwa na Metacha Mnata naho Gambo Ismail agasimburwa na Mohammed Ramadhan byose byabaye ku munota wa 75’.
Irambona Masud Djuma watozaga Rayon Sports yakoze impinduka ebyiri (2) kuko yakuyemo Niyonzima Olivier Sefu ashyiramo Manishimwe Djabel ku munota wa 60’ naho Tidiane Kone asimbura Muhire Kevin ku munota wa 90’.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE MASUD DJUMA YEGURA KU MIRIMO YO GUTOZA RAYON SPORTS
Dore abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame 1(GK, K), Manzi Thierry 4, Mugabo Gabriel 15, Munzero Fiston 2, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot Mansare 23, Nova Bayama 24, Muhire Kevin 11, Nahimana Shassir 10, Kakule Mugheni Fabrice 17 na Savio Nshuti Dominique 27.
Azam FC: Mwadini Ali 1 (GK), Gambo Ismail 15, Kangwa Bruce 26, Kheri Abdallah 25, Mwantika David (C,12), Yahya Mudathir 20, Masoud Abdallah 34, Frank Domayo 18, Yahya Mohammed 11, Yahya zayd 52 na Iddi Kipagwile 21.
Ndayishimiye Eric Bakame nka kapiteni ahabwa igikombe na Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA
Rayon Sports bishimira igikombe
Gacinya Denis perezida w'ikipe ya Rayon Sports aterura igikombe cya shampiyona 2016-2017
Myugariro Manzi Thierry yiyegereza ahari igikombe
Bamaze guhabwa igikombe nibwo Masud Djuma yahise asezera
Sitade ya Kigali
Ndayishimiye Eric Bakame aterura igikombe
Ndayishimiye Eric Bakame n'umuryango we
Savio Nshuti Dominique yatsinze igitego ku munota wa 49' w'umukino
Ndibyarije Jean De Dieu (Jado Max ) umunyamakuru wa TV na Radio 10 yisunze umufana wa Rayon Sports ngo amusangize ku byishimo
Kwizera Pierrot Mansare yafunguye amazamu ku munota wa 30' w'umukino
Masud Djuma hagati ya Mugheni Fabrice (ibumoso) na Mugabo Gabriel (iburyo)
Myugariro Rwatubyaye Abdul yiteguye kwambara umudali
Nova Bayama imbere ya Rwatubyaye Abdul
Mugisha Francois Master imbere ya myugariro Mutsinzi Ange Jimmy
Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona n'akayabo ka miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda
Igikombe giteruye
Yahya Mohammed ukina asatira mu ikipe ya Azam FC
Azam FC yahawe igihembo cy'ishimwe ku mutima bagize wo kuza mu Rwanda gushimisha Rayon Sports
Rayon Sports ihabwa "cheque" na Faradjallah Ndagano uyobora Azam TV mu Rwanda
SKOL umuterankunga mukuru wa Rayon Sports
Savio Nshuti Dominique yakinaga umukino we wa nyuma muri Rayon Sports kuko yaguzwe na AS Kigali
Savio Nshuti Dominique akurikira Kimwanga Joseph wa Azam FC yari afite umupira
Munzero Fiston nawe yakinaga uwa nyuma kuko Police FC yatangiye kurya ayayo (Amafaranga)
Mugheni Fabrice (ibumoso) na Mugabo Gabriel (iburyo)
Abafana ba Rayon Sports
Kimwanga Joseph asatira Mugabo Gabriel
Mu kumubuza inzira yamufashe mu ijosi
Mugabo Gabriel bita Gaby umwe mu bakinnyi bageze muri Rayon Sports bagahita bagirirwa ikizere cyo gukina imikino ikomeye
Ndagijimana Theogene umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite
Uvuye iburyo: Ngabonziza Albert kapiteni wa APR FC, Rutanga Eric (hagati) wanamaze gusinya muri Rayon Sports ndetse na Sultan umukunzi we
Inshuti z'u Rwanda muri sitade ya Kigali
Abafana
Yahya Mohammed ukina asatira mu ikipe ya Azam FC ubwo yaganaga mu izamu rya Rayon Sports
Yahya Mohammed (11) na Frank Domayo (18)
...................1
...................2 Munezero Fiston vs Yahya Mohammed
Abakinnyi ba Azam FC bishimira igitego batsindiwe na Yahya Mudathir ku munota wa 41'
Myugariro Nyandwi Saddam wasinye muri Rayon Sports avuye muri Espoir FC yari ku mukino
Ingano n'ishusho y'igikombe cya shampiyona 2016-2017
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Kwizera Pierrot Mansare yishimira igitego
Kwizera Pierrot Mansare azamukana umupira
Manzi Thierry wa Rayon Sports yugarira
Manzi Thierry wa Rayon Sports
Munezero Fiston abuza inzira Yahya Zayd wa Azam FC
Nova Bayama umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bagoye Azam FC
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Azam FC babanje mu kibuga bahura na Rayon Sports
Abasifuzi b'umukino
Abakinnyi baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports
Gacinya Denis (Iburyo) na Rooney umufana wa Rayon Sports
Nshimiyimana Maurice (ubanza ibumoso) umutoza wungirije, Masud Djuma (hagati) umutoza mukuru (Weguye) na Lomami Marcel (ubanza iburyo) ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyi
Abakinnyi basuhuzanya
David Bayingana umunyamakuru wa TV & Radio10 niwe wari "MC"
Kizigenza Abasi Kapombe yari yabanje ku ntebe y'abasimbura ba Azam FC
Abakinnyi n'abasifuzi basohoka mu rwambariro
Masud Djuma asuhuza abakinnyi ba Azam FC
Nshimiyimana Maurice umutoza wungirije muri Rayon Sports aganira na Iddi Nassor Cheche umutoza wungirije muri Azam FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO