Abayobozi bakuru n’abahanga mu by’amategeko n’umutekano barasaba ko hakorwa ibyemezo byihuse hakiri kare mu gukumira Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu nama mpuzamahanga y’umunsi umwe yabereye muri Kigali Serena Hotel mu ntangiriro z'iki cyumweru, abashakashatsi, abanyamuryango b’imiryango itari iya leta n’abahanga baganiriye ku buryo bwo gukumira Jenoside no kurwanya ubwicanyi bw'abaturage cyane cyane mu bihugu biri mu ntambara nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Hibanzwe ku masomo akomeye yavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana inzirakarengane zisaga Miliyoni. Abahanga basobanura ko hakenewe guhora hakorwa ibyemezo byo gukumira Jenoside hakiri kare, nk’uko byagiye bigaragara mu Rwanda aho habonetse ibimenyetso by’uko Jenoside yari iri gutegurwa, ariko isi ntitabare hakiri kare.
U Rwanda rwaciye mu nzira ikomeye mu gihe cy’imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaruhekuye, rwifuza ko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, cyane cyane ibiri mu ntambara byafata ingamba zo gukumira Jenoside, hakiri kare.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’abanyamategeko b’inzobere mu by’umutekano, barasaba ibihugu byose gukomeza ubufatanye no gukurikirana ibimenyetso by’ubwicanyi bw’abantu benshi.
Umwe mu bari bitabiriye iyi nama yagize ati "Twiga ku byabaye mu Rwanda, tukamenya neza ko kugira ibikorwa byihuse byo kurwanya amakimbirane hakiri kare bishobora gukumira Jenoside, kugira ngo hatagira abandi barimbuka nk’uko byabaye mu Rwanda".
Abitabiriye iyi nama basabye kandi gushyiraho uburyo bwo gukumira urwango no gushyiraho amategeko akumira itangazamakuru n’amakuru byashyigikira urwango, nk’uko byagiye biboneka mu bihugu byinshi bikiri mu ntambara.
Bimwe mu bihugu byibasiwe n’inkubiri y’intambara n’ubwicanyi, nka DRC, byasabwe kwitondera ibimenyetso byose bishobora gukurura Jenoside, bakagira uburyo bwo kubikumira hakiri kare.
Ku musozo, abanyamuryango basabye ko ubutabera bwa Jenoside bugomba gukurikirana abantu bose bagize uruhare muri Jenoside, kugira ngo isomo ry’umwaka wa 1994 rigerweho ku isi, kandi kugira ngo amateka nk’aya atazongera kubaho ukundi ku Isi.
TANGA IGITECYEREZO