Umukino Mukura VS yatsinzwemo na APR FC waranzwe n'udushya two ku rwego rwo hejuru turimo kuba APR yatsinze ivuye inyuma ndetse n'ibitego yatsinze birimo ubuhanga budasanzwe.
APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa cyenda muri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino
watangiye Mukura VS iri ku rwego rwo hejuru kuko ku munota wa 16 Abdul
Jalilu yayitsindiye igitego cya mbere. Mukura VS yatsinze igitego cya
kabiri APR FC itarabona igitego cya mbere kuko ku munota wa 22 Boateng Mensah yayitsindiye
igitego cya kabiri.
Ubwo igice cya mbere cyari kigiye
kurangira, APR FC yabonye igitego cyo kuyiha icyizere, cyatsinzwe na Dushimirimana Olivier. Mu gice cya kabiri APR FC yari igarukanye imbaraga
zidasanzwe yabonye igitego cya kabiri cya Tuyisenge Arsene.
Mu munota wa 73, Niyigena Clement yatsinze
igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye cyane, maze ku munota wa 77’ Alan
Kwitonda wagiye mu kibuga abafana bagakoma amashyi atsinda igitego cya kane cya APR FC maze ikipe
ikomeza kujya mu bicu, umukino urangira ibite ibitego 4-2 bya AS Kigali.
Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya APR
FC yongera gushimangira ko iri kugaruka mu bihe byiza, igira amanota 25, kandi
iracyafite umukino w’ikirarane. Mukura yo gutsindwa uyu mukino byatumye iguma
ku manota 17.
TANGA IGITECYEREZO