RFL
Kigali

Ku isabukuru ye y’amavuko Ama G The Black yakatanye umutsima n’umukunzi we mushya–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/07/2017 15:35
1


Umuhanzi Hakizimana Aman uzwi nka Ama G The Black mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, muri ibi birori uyu muhanzi yongeye gushimangira urudashira hagati ye n’inkumi bivugwa ko bari mu rukundo.



Mu isabuku y’uyu muhanzi hari hatumiwemo abantu benshi icyakora uwo bakatanye umutsima akaba ari inkumi bamaze iminsi bari mu rukundo nkuko twanabitangaje mu nkuru zacu zabanje, uyu mukobwa byatangiye bivugwa ko ari we wasimbuye umugore wa Ama G The Black banabyaranye imfura, gusa uyu mugabo yakunze kubihakana mu itangazamakuru ariko amafoto acaracara ku mbuga nkoranyambaga magingo aya arahamya urukundo hagati y'aba bombi.

Ibi birori byari byabereye mu rugo rw’uyu muhanzi ruherereye i Kanombe byari byitabiriwe na bamwe mu nshuti ze. Amakuru ava mu bari batumiwe muri uwo muhango arahamya ko uyu mukunzi mushya wa Ama G yahise atangariza muri ibyo birori ko bari mu rukundo kandi biteguye gukora ubukwe mu minsi ya vuba. 

REBA AMAFOTO:

AMAG THE BLACK

Ama G The Black  ku munsi we w'amavuko

AMAG THE BLACK

Byari ibyishimo kuri Ama G The Black n'umukunzi we

AMAG THE BLACK

Bazanye umutsima

AMAG THE BLACK

Ama G The Black akatana umutsima n'umukunzi we mushya

AMAG THE BLACK

Ama G The Black n'umukunzi we


AMAFOTO: Internet

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ok6 years ago
    Subu nkuyu koko...





Inyarwanda BACKGROUND