Ubuyobozi bwa Instagram burimo buragerageza uburyo bushya bwo kuba abayikoresha babasha gukumira umubare w’abantu bashobora kureba amafoto cyangwa ibindi bitandukanye bahanyuza.
Ubu buryo bwiswe ‘Favorites’, buzajya butuma umuntu ukoresha Instagram abasha guhitamo urutonde rw’abantu runaka atoranije mu bamukurikirana maze akaba aribo gusa asangiza ibyo yifuza gushyiraho(share).
Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko bamwe b’ibyamamare badakunda gusangiza buri wese ubonetse ubuzima bwite bwabo, ubu buryo bushobora kuba igisubizo kuri bo, bityo bakaba babasha gushyiraho(kuri Instagram) amafoto n’ibindi byinshi bifuza kuko bazaba babasha kugenzura abakwiye kubibona n’abadakwiye kubibona.
Hamwe n'ubu buryo ni gutya abantu wahisemo bazajya bagaragara mu nyenyeri iri mu ibara ry'icyatsi, ibi ukazajya ubikora mbere yo gushyira hanze(share)ifoto cyangwa ikindi
Kugeza ubu Instagram yafashe umubare w’abantu bake irimo ikoreraho igeragezwa ry’ubu buryo, ariko ntabwo ubuyobozi bwa yo buratangaza niba ubu buryo buzagera ku bantu bose n’igihe buzatangira gukoresherezwa.
Mbere y’ubu buryo bushya, ubu abakoresha Instagram bashobora kugenzura ukwiye kureba cyangwa udakwiye kureba ubutumwa bwabo bifashishije konti yitwa 'Finstagrams', idashyira ibintu byose kukarubanda ndetse ikaba yemera kwakira gusa inshuti za hafi.
SRC: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO