Mu mpera z’iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017 hatanzwe ibihembo bya BET Awards 2017 mu birori byabereye muri Amerika mu mujyi wa Los Angeles mu cyumba cya Microsoft Theatre.
Mu birori byo gutanga ibihembo ku bahanzi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye mu irushanwa rya BET Awards 2017 byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Los Angeles mu cyumba cya Microsoft Theatre,Beyonce yongeye kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye ndetse na Chance Rapper atorwa nk’umuhanzi mwiza ukizamuka ndetse n’ibindi bihembo byagiye bitangwa ku bandi bahanzi banyuranye.
Umuhanzi Beyonce yongeye kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye birimo umuhanzi w’igitsinagore uhiga abandi mu njyana ya R&B/Pop,indirimbo y’amashusho meza y’umwaka mu ndirimbo ye yise ‘Sorry’ ndetse iyi yanatorewe kuba indirimbo yitorewe n’abakuntu ubwabo nyuma ikaza no kwegukana igihembo cy’indirimbo ifite umuyobozi mwiza w’amashusho w’umwaka(Khalil Joseph na Beyonce Carter),alubumu nziza y’umwaka ari yo ‘Lemonade’.
Bruno Mars kuri stage
Ibindi bihembo birimo umuhanzi uhiga abandi mu njyana ya R&B/Pop mu bagabo yabaye Bruno Mars,itsinda ryiza ry’umwaka riba Migos,umuhanzi uhiga abandi mu njyana ya Hip-Hop mu bagabo yabaye Kendrick Lamar naho mu bagore aba Remy Ma,umukinnyi mwiza wa filimi mu bagore yabaye Taraji P.Henson naho mu bagabo aba Mahershala Ali,umuhanzi mwiza wo ku mugabane wa Afurika yabaye Umunyanijeriya Wizkid naho ku mugabane w’i Burayi yabaye Stormzy mu gihe mu bakora imikino ngororamubiri mu bagore igihmbo cyegukanye Serena Williams naho mu bagabo akaba uwitwa Stephen Curry nyuma filimi y’umwaka iba ‘Hidden figures’.
Beyonce wegukanye byinshi muri ibi bihembo ntabwo yabashije kugera aho byatangiwe nyuma y’uko yibarutse gusa ngo yohereje umuhagararira ari nawe wasomye imbwirwaruhame yari ikubiyemo ubutumwa bwe.Wizkid ni we wahize abandi bahanzi bo ku mugabane wa Afrika yegukana igihembo mu cyiciro cya Best International Act: Africa, yari ahuriyemo n’abahanzi nka Aka wo muri Afrika y'Epfo, Babes Wodumo wo muri Afrika y'Epfo, Davido wo muri Nigeria), Nasty C wo muri Afrika y'Epfo, Stonebwoy wo muri Ghana, Tekno wo muri Nigeria na Mr Eazi wo muri Nigeria.
Urutonde rw'abegukanye ibihembo muri BET AWARDS 2017
Best Female Hip-Hop Artist: Remy Ma
Coca-Cola Viewers’ Choice Award: Beyoncé — “Sorry”
Best Male Hip-Hop Artist : Kendrick Lamar
Youngstars Award: Yara Shahidi
Best Male R&B/Pop Artist : Bruno Mars
Best New Artist: Chance the Rapper
Dr. Bobby Jones Best Gospel/Inspirational Award: Lecrae
Centric Award: Solange — “Cranes in the Sky”
Best Group: Migos
Best Female R&B/Pop Artist: Beyoncé
Best Collaboration: Chris Brown Ft. Gucci Mane & Usher — “Party”
Video of the Year: Beyoncé — “Sorry” Bruno Mars — “24k Magic”
Video Director of the Year: Kahlil Joseph & Beyoncé Knowles-Carter — "Sorry"
Album of the Year: Lemonade — Beyoncé
Best Actress: Taraji P. Henson
Best Actor: Mahershala Ali
Best Movie: “Hidden Figures”
Sportswoman of the Year Award : Serena Williams
Sportsman of the Year Award: Stephen Curry
Best International Act: Europe: Stormzy
Best International Act: Africa Wizkid
Humanitarian Award: Chance the Rapper
Lifetime Achievement Award: New Edition
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Amber Rose ni uku yari yambaye
Blac Chyna
Dascha Polanco
Chance The Rapper
Future n'umukobwa we Londyn Wilburn baje bambaye masike ku munwa
Trevor Jackson
Leslie Jones
Issa Rae
Eva Marcille
Nomzamo Mbatha wo muri Afrika y'Epfo
Pearl Thus
Umuhanzi Justine Skye
Yvette Nicole Brown
Karrueche Tran
DJ Khaled n'umuryango we
Big Sean hamwe n'umuknzi we Jhene Aiko
Tamar Braxton
Remy Ma n'umugabo we Papoose
Fat Joe
French Montana waririmbanye na Sitya Loss Kids abana bo muri Uganda
Bruno Mars kuri stage
AMAFOTO: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO