Umuhanzikazi Nick Nicole wo mu karere ka Rubavu, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mpisemo’ yakoreye muri studio y’i Kigali yitwa Hear Record.
Muri iyi ndirimbo 'Mpisemo', Nick Nicole avuga ko yahisemo kwibera mu bikari by'Uwiteka nyua yo gusubiza amaso inyuma agasanga nta cyo Imana itamukoreye. Nick Nicole watangiye umuziki mu mwaka wa 2014, yabwiye Inyarwanda ko mu byo ateganya muri uyu mwaka wa 2017 harimo gukora indirimbo nyinshi by’umwihariko uyu mwaka ukazarangira nawe yararangiye album ye ya mbere. Ati “Uyu mwaka ndateganya ko uzarangira nkoze album ya mbere”.
Kuba ari umunyeshuri muri kaminuza (muri IPRC –North), twamubajije uko abihuza n’umuziki, adusubiza muri aya magambo ”Nakoraga umuziki mu gihe cy’ikiruhuko, nubwo bitari byoroshye ari nabyo byatumye nsa nk’utagaragara mu muziki wanjye, ariko ubwo nsoje amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), ngiye kubijyamo neza”
Ni nde muhanzi , Nick Nicole yifuza gukorana na we indirimbo?
Ituze Nicole ari we Nick Nicole yagize ati: “Umuhanzi nakwifuza gukorana na we indirimbo ni uzaba aririmba indirimbo zifasha cyangwa zigira icyo zungura imbaga nyamwinshi mu Rwanda mu buryo bw’umwuka.”
Nick Nicole muri studio za Magic Fm (RBA) mu kiganiro 'Gospel Magic Mix'
Nick Nicole ngo uyu mwaka uzarangira afite album yuzuye
Kuba ku ntebe y'ishuri ngo biri mu byatumye atumvikana cyane mu muziki
UMVA HANO 'MPISEMO' INDIRIMBO NSHYA YA NICK NICOLE
TANGA IGITECYEREZO