RFL
Kigali

Liliane Kabaganza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Imvura y’amahindu’ ihumuriza abihebye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/06/2017 12:30
0


Umuhanzikazi Liliane Kabaganza umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Imvura y’amahindu’.



Mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo umuhanzi Guy Badibanga aho aba ari umugabo wa Liliane Kabaganza. Muri iyi ndirimbo ye, Liliane Kabaganza avuga ko uwegamiye Yesu Kristo atanyeganyezwa. Akomeza avuga ko nubwo hagwa imvura y’amahindu, bidashobora kubuza Imana gutabara. Kabaganza ahamagarira abantu bose kwisunga Yesu kuko ari inshuti itajya ihararuka. Iyi ndirimbo ye yumvikanamo aya magambo:

Nubwo haza umwijima w’icuraburundi, ntibizabuza Imana kumurika, n’ubwo hagwa imvura y’amahindu ntibizabuza Imana gutabara, n’ubwo inshuti zose zakuvaho ukisanga uri wenyine, Yesu Kristo ni inshuti nziza itajya ihararuka, ni we mucyo w’abayubaha ni itabaza rimurikira ibirenge byacu, iyo tubabaye araduhumuriza, iyo ducitse intege atugaruza ubugwaneza, twananirwa akaduterura akaduheka. 

Liliane KabaganzaLiliane Kabaganza

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMVURA Y'AMAHINDU' YA LILIANE KABAGANZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND