City Maid ni imwe muri filime z’uruhererekane itambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda, nyuma yuko benshi bari bategereje kwihera amaso uko Mama Nick wari ufite amatsiko yo kureba uzamubera umukwe, arashyize agiye kumubona. Ese uyu mukwe arakirwa ate?
Benshi mu bakunzi b'iyi filime ntibakunze gucana uwaka na mushiki wa Nick ari we Diane kubera uburyo yifata usanga benshi batamukunze, ndetse usanga bifuza kumenya iherezo ry’uyu mukobwa waciye ibintu muri uyu muryango.
Ese Nick nyuma yo kongera guhura na Nana Nikuze arabyakira ate?
Mu gace k’iyi filime kari bwerekanwe kuri uyu wa Kane tariki 1 Kamena 2017 turaza kwihera ijisho byinshi bitandukanye biri muri iyi filime ariko cyane cyane igitegerejwe na benshi ni ukumenya uburyo Mama Nick wari umaze igihe asaba umukobwa we kumwereka umukwe mbere yuko asubira muri Canada, aza kwitwara namara kubona umukwe we yari amaze igihe ategereje. Uretse ibi kandi muri iki gice haragagaramo byinshi bimara benshi amatsiko bari bafite.
Nick asanga Dev iwabo
Iki gice biteganyijwe ko kiri bwerekannwe kuri uyu wa kane taliki ya 01 Kamena 2017 kuri Televiziyo y’u Rwanda aho icaho guhera Saa tatu z’ijoro ikazongera gucaho ku wa Gatandatu guhera ku isaha ya Saa Sita n’igice z’amanywa. Tubibutse ko iyi filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures, ari filime nyarwanda yiganjemo ubuzima bwo mu mujyi, aho higanjemo kwigisha no gutanga ubutumwa ku rubyiruko hirindwa imwe mu mitego rushobora guhurira nayo mu buzima bwa buri munsi bwo mu mujyi.
Reba agace gato ka filime City Maid hano kerekana uko bizagenda
TANGA IGITECYEREZO