Kigali

Kiyovu Sport yatsinze APR FC mu mukino wakurikiwe n’igikorwa cyo gutaburura amarozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/05/2017 18:45
3

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2017 ni bwo ikipe ya APR FC yatsindwaga na Kiyovu Sport ibitego 3-2 mu mukino wa gishuti waberaga ku kibuga cya Mumena.

Ibitego bya Kiyovu Sport yari mu rugo, byatsinzwe na Ibrahim Koulibary ku munota wa 35’, Bigirimana Blaise (72’) na Issac Muganza ku munota wa 85’. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nininahazwe Fabrice ku munota wa 13’ (penaliti) naho igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 60’.

Jimmy Mulisa umutoza w’ikipe ya APR FC yari yakoresheje abakinnyi basanzwe batabona umwanya wo gukina agira ngo arebe uko barangije umwaka w’imikino bahagaze mu gihe Mutarambirwa Djabil uri gutoza Kiyovu Sport wabonaga yagiye avanga abakinnyi basanzwe bakina n’abasimbura.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga barimo; Ntaribi Steven (GK), Usengimana Faustin, Mwiseneza Djamal, Sibomana Patrick Pappy, Nininahazwe Fabrice, Ngabonziza Albert, Habyarimana Innocent, Nshuti Innocent, Sekamana Maxime, Rutanga Eric na Benedata Janvier.

Nyuma y’uyu mukino, abafana ba Kiyovu Sport bafashe umwanya bajya muri koruneri batabururamo ibyo bita amarozi (Bigaragarira amaso). Ibyo bataburuye muri iyi koruneri byarimo agacupa gafite ibara ry’umuhondo n’umufuniko w’ibara ry’umutuku. Nyuma baje gupfundura basangamo igi ry’inkoko.

 Abafana bashungereye muri koruneri nyuma y'umukino

Abafana bashungereye muri koruneri nyuma y'umukino

Bacukuye munsi ya tapi bakuramo icupa

Bacukuye munsi ya tapi bakuramo icupa

Bafunguye basangamo igi

Bafunguye basangamo igi

Twizerimana Onesme (ibumoso) ntiyari mu bakinnyi Jimmy Mulisa yari akeneye

Twizerimana Onesme (ibumoso) ntiyari mu bakinnyi Jimmy Mulisa yari akeneye

Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports agera ku Mumena

Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports agera ku Mumena

Ajya gushaka umwanya wakwicaramo

Ajya gushaka umwanya wakwicaramo

Masud Djuma yahise yiyicarira aha

Masud Djuma yahise yiyicarira aha

Mbogo Ali (Ubanza iburyo) myugariro wa Espoir FC   yari yarambije ku Mumena areba umukino

Mbogo Ali (Ubanza iburyo) myugariro wa Espoir FC yari yarambije ku Mumena areba umukino

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Mu bitego bitatu APR FC yatsinzwe bibiri muri byo byinjijwe mu izamu harimo Emery Mvuyekure

Mu bitego bitatu APR FC yatsinzwe bibiri muri byo byinjijwe mu izamu harimo Emery Mvuyekure

Usengimana Faustin wa APR FC yari yabanje mu kibuga

Usengimana Faustin wa APR FC yari yabanje mu kibuga anakina iminota 90'

Mwiseneza Djamal yahawe ikarita y'umuhondo azira  gutega Bigirimana Blaise

Mwiseneza Djamal yahawe ikarita y'umuhondo azira gutega Bigirimana Blaise

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego

Bigirimana Blaise akina asanga Usengimana Faustin

Bigirimana Blaise akina asanga Usengimana Faustin

Sibomana Patrick yitwaye neza mu gice cya mbere

Sibomana Patrick yitwaye neza mu gice cya mbere

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lambert UWIRINGIYIMANA7 years ago
    Twishimiye Itsinzi Ya Kiyovu Ark Abazana Amarozi Mukibuga Bisubiho Kko Byazica Isura Nziza Y'umupira W'urwanda Pe !!!
  • Ndumiwe7 years ago
    Yewee ni uwagicuti koko ndabona banandaritse imirundi. Professionalism yacu iri ku rwego rushimishije
  • bebe7 years ago
    ni kiyovu yabitabitsemo urabona bitamazemo iminsi.c ubwo bagirango basebye APR bareke kubeshya

KOPA

Inyarwanda BACKGROUND