Kigali

Gasore Serge na Butera Knowless bakoranye siporo n’abana b’i Mulico ku bufatanye na Itel-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2017 11:24
4


Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017 ni bwo Gasore Serge umuyobozi wa 'Gasore Serge Foundation', Butera Knowless ku bufatanye na sosiyete icuruza telefone zigendanwa (Itel) basuye abana biga muri Groupe Scolaire Mulico bakorana siporo yo kwiruka, baraganira banabagenera impano y’inkweto.



Groupe Scolaire Mulico ni ishuli riherereye mu ntara y’amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, umurenge wa Gasaka, akagari ka Nyamugari umudugudu wa Kigarama. Gasore Serge umugabo ufite ikigo kita kuri siporo n’ubuzima bw’abantu by’umwihariko abana bakiri bato akabikorera i Ntarama mu Karere ka Bugesera, yari yajyanye na Itel nk’umuterankunga umufasha gusohoza imihigo aba yari yemeje mu gushyigikira no gukangurira abana gukunda siporo.

Mu kiganiro yagiranye n’abana biga muri iri shuli, Gasore yibanze cyane mu kubigisha akamaro ko gukora siporo aho yababwiye ko siporo ikozwe neza irinda umubiri indwara ndetse ko yanababera umwuga wazatuma biga batishyura kuzageza igihe bazarangiza amashuli bakibeshaho kubera siporo.

“Abana ndagira ngo tuganire. Siporo ni umwuga nk’iyindi kandi ukomeye kuko uretse bya bindi mwambwiye ko ituma mugorora ingingo n’imitsi… Mwari muzi ko ushobora gukora siporo ukazajya wiga utishyura amafaranga y’ishuli?”. Gasore Serge.

Uyu mugabo kandi yababwiye ko we ubwe yagiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera gukora siporo ngororamubiri (Kwiruka) kugeza ubu akaba aribyo akesha ubuzima abayeho.

Nyuma yo kuganira yabasabye ko bakora urugendo rwo kwiruka akabereka urugero bazajya bakurikiza bakora siporo. Bakoze urugendo rutari munsi y’ibilometero birindwi (7Km) biruka ku muvuduko utari hejuru.

Gasore kandi yabwiye abanyamakuru ko iyi ari gahunda izakomeza kuzenguruka igihugu kuko ngo nyuma ya Nyamagabe hazakurikiraho gusura abana bo mu Karere ka Karongo muri gahunda yo gukundisha abana siporo yo kwiruka (Itel Run With Kids Tour).

Butera Knowless umuhanzikazi w’icyamamare hano mu Rwanda akaba na amabasaderi mukuru wa Itel mu Rwanda yaganirije abana ababwira akamaro ka siporo ku buzima bwabo bw’uyu munsi n’ejo hazaza mu gihe baba bayikoranye umutima ukunda.

Mu kubabwira ko siporo yabagirira akamaro kandi yanasabye ababyeyi ko batajya bazitira abana mu gukora siporo bakunda. “Ntibakababuze kwiruka kuko ntabwo ari ibintu navuga ko bikorwa n’abantu bafite ikibazo mu mutwe. Siporo yo kwiruka ni umwuga mwiza kuko hari benshi wateje imbere. Namwe rero mushyireho umwete mujye mukora siporo mukunda bizabagirira akamaro”. Butera Knowless.

Uyu muhanzikazi kandi yanasezeranyije aba bana ko igihe bazaba basoza igihembwe azahemba abana bazaba bagize amanota meza mu rwego rwo gukomeza kubatera ingabo mu bitugu.

Nyuma , Butera Knowless yakoze urugendo rwa metero magana atatu (300 m) afatanyije n’abana biga mu mashuli abanza mbere yo kubaririmbira zimwe mu ndirimbo bamusabye bakanamufasha kuziririmba.

Uyu muhango wasojwe n’igikorwa cyo gutanga inkweto ku bana biga muri Groupe Scolaire Mulico hagamijwe kubarinda indwara zandurira mu mwanda iyo hatabayeho gukingira ibirenge ndetse no kubarinda kuba bakomeretswa n’ibiti, amabuye, imisumari, ibimene by’amacupa, ibirahure n’ibindi.

Uko kuri Groupe Scolaire Mulico hari hateguye

Uko kuri Groupe Scolaire Mulico hari hateguye

Ikirango cy'igikorwa

Ikirango cy'igikorwa

Abashyitsi bahagera

Abashyitsi bahagera

Butera Knowless (Hagati) ahagera anarinzwe

Butera Knowless (Hagati) ahagera anarinzwe

Butera Knoeless

Butera Knowless

Itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda muri Groupe Scolaire Mulico

Itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda muri Groupe Scolaire Mulico

Abana biga muri Groupe Scolaire Mulico bakira Butera Knowless

Abana biga muri Groupe Scolaire Mulico bakira Butera Knowless

Butera Knowless agera mu byicaro

Butera Knowless agera mu byicaro anabanza gukura telefone mu mufuka

Amaze gutuza

Amaze gutuza 

Abana

Itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda muri Groupe Scolaire Mulico babyina

Itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda muri Groupe Scolaire Mulico

Gasore Serge imbere y'abana

Gasore Serge imbere y'abana

Uwizeyimana Dinah umuyobozi wa Groupe Scolaire Mulico (iburyo) atanga amashyi ku bana bari bamaze kubyina

Uwizeyimana Dinah umuyobozi wa Groupe Scolaire Mulico (iburyo) atanga amashyi ku bana bari bamaze kubyina

Itsinda ry'abakozi ba Itel

Itsinda ry'abakozi ba Itel

Gloria umwe mu bakozi ba Itel bari bagiye i Nyamagabe

Gloria umwe mu bakozi ba Itel bari bagiye i Nyamagabe

Gasore Serge ashyushya abana

Gasore Serge ashyushya abana

Gasore Serge

Umwana asobanura icyo azi ku kamaro ka siporo

Umwana asobanura icyo azi ku kamaro ka siporo

Abana bahatanira guhabwa ijambo ngo basobanure icyo bazi kuri siporo

Abana bahatanira guhabwa ijambo ngo basobanure icyo bazi kuri siporo

Gasore Serge atondeka abana ngo biruke

Gasore Serge atondeka abana ngo biruke

 

...Batangiye kwiruka

...Batangiye kwiruka 

Bazamuka agasozi ka Kigarama

Bazamuka agasozi ka Kigarama

Abana inyuma ya Gasore Serge

Abana inyuma ya Gasore Serge

Abana hh

Butera Knowless mu bana bakorana siporo

Butera Knowless mu bana bakorana siporo

Kenny umwamamaza bikorwa wa Itel

Kenny umwamamaza bikorwa wa Itel

Ubwo Gasore Serge yagarukaga n'abana

Ubwo Gasore Serge yagarukaga n'abana 

Hirya y'umusozi uba uhareba Gereza ya Nyamagabe

Hirya y'umusozi uba uhareba Gereza ya Nyamagabe

Nyamagabe iyo urebye ugenda ubona imisozi n'ibibaya

Nyamagabe iyo urebye ugenda ubona imisozi n'ibibaya

Abana barangije urugendo ubona nta kibazo bafite

Abana barangije urugendo ubona nta kibazo bafite

Gasore yakinnye mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Gasore yakinnye mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Butera Knowless aririmbira abana

Butera Knowless aririmbira abana

Inkweto Knwoless yari yambaye

Inkweto Knwoless yari yambaye

Butera Knowless akikiye umwana wasubiyemo indirimbo ye " Ujya Unkumbura"

Butera Knowless akikiye umwana wasubiyemo indirimbo ye " Ujya Unkumbura"

Inkweto zahawe abana

Inkweto zahawe abana

Abana bakoranye imyitozo na Gasore yabahaye amakayi n'amakaramu

Abana bakoranye imyitozo na Gasore yabahaye amakayi n'amakaramu

Bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'igikorwa

Bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'igikorwa

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo7 years ago
    Ntuzongere kwitukuza kwibera black nibyo bikubereye
  • 7 years ago
    Wowwww I love you butera
  • aline7 years ago
    buoys kbs Itel yakoze igikorwa Cyiza or bakomerezaho
  • Katirano 7 years ago
    Subu nkawe wanshyanutsi we wiyise Jojo ubundi Butera yitukuje ryari? Muzi kuvugaguzwa gusa ntakindi. Rata mwakoze igikorwa kiza nukuri peeeeeeeeeeee. Nyagasani asubize aho mwakuye rwose.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND