RFL
Kigali

Eric Nshimiyimana ntabwo yari azi ko umukino wa AS Kigali na APR FC wimuriwe ku yindi tariki

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2017 15:14
1


Eric Nshimiyimana umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali avuga ko nubwo yabonye amakuru avuga ko umukino azahuramo na APR FC uzakinwa ku wa 18 Gicurasi 2017 atabihaye agaciro kuko gahunda asanzwe afite umukino wagombaga kuzakinwa ku wa 20 Gicurasi 2017.



Uyu mutoza avuga ko byamugoye gusubiza ibibazo by’abakinnyi bakomeza kumubaza itariki nyayo umukino uzaberaho kuko ngo nawe nta makuru y’impunduka afite ndetse ko biri no kumugora kumenya ukuri kwa byo.

Nyuma y’umukino yanganyijemo na Mukura Victory Sport, Nshimiyimana yabwiye abanyamakuru ko yabonye ku rubuga rwa FERWAFA bandika ko bazakina umukino kuwa Kane tariki 18 Gicurasi 2017 ariko nta muntu n’umwe wigeze abimubwira mu bashinzwe gutegura amarushanwa.

“Noo…!!! Nanjye nabonye mwabyanditse…ninde wabahaye iriya gahunda?...Twebwe ntabyo tuzi (AS Kigali). Twese tuzi ko match ya APR ari le 20 (Kuwa 20 Gicurasi 2017). Kubera iki bayishyira Jeudi (Kuwa Kane) tuzi samedi (Kuwa Gatandatu)”. Eric Nshimiyimana

Eric Nshimiyimana akomeza avuga ko na Mwanafunzi Albert ushinzwe amarushanwa atigeze amuha ayo makuru ndetse ko uburyo ibintu bipangwa bibagora nk’abatoza.

“Uko dukora (Mu Rwanda) biratugora…Biratugora simbabeshye kuko twavuye i Butare tuzi ko dukina kuwa Mbere (na Mukura), biza kuwa Gatandatu , undi akaza akakubwira oya muzakinira hariya….Biragoye muri za komisiyo”. Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali wanakiye APR FC n’Amavubi.

Uyu mutoza asoza avuga ko abanyamakuru batagakwiye kujya bibasira abatoza babasaba ibikombe mu gihe hari n’ibindi biba bihari bitagenda abantu baba bagomba kwigaho.

AS Kigali yakomeje mu mikino ya ¼ cy’irangiza itsinze Mukura Victory Sport igiteranyo cy’ibitego 3-1. Umukino ubanza AS Kigali yatsinze Mukura VS ibitego 2-0 mbere yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura. AS Kigali izahura n’Amagaju FC muri ¼ cy’irangiza.

Abakinnyi n'abatoza ba As Kigali bishimira igitego batsindiwe na Nsabimana Eric Zidane

Eric Nshimiyimana avuga ko impinduka za hato na hato zigora abatoza mu gutegura abakinnyi

Dore uko gahunda y'imikino iteye hagati no mu mpera z'iki Cyumweru:

 Umukino w’ikirarane  cy’umunsi wa 24.

 Kuwa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2017

*Rayon Sports vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h30)

Imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona.

Kuwa Kane tariki 18 Gicurasi 2017

*AS Kigali vs APR Fc (Stade de Kigali)

Kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017

*Marines Fc vs Etincelles Fc (Stade Umuganda)

*Sunrise Fc vs Police Fc (Nyagatare grounds)

*Kirehe Fc vs Bugesera Fc (Kirehe)

*Musanze Fc vs Amagaju Fc (Stade Musanze)

Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017

*Espoir Fc vs SC Kiyovu (Rusizi)

*Pepiniere Fc vs Rayon Sports (Ruyenzi Grounds)

*Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lukas6 years ago
    Ewana Eric nago aziko samedi dufite ubukwe bwa mujyenzi wacu Sibomana Patrick Papy!? Ahubwo nategure agakoti keza cyane





Inyarwanda BACKGROUND