RFL
Kigali

Philippe Coutinho, Veratti,...mu bakinnyi batanu bashakishwa bikomeye na FC Barcelone

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/05/2017 10:09
1


Nyuma yo gusezererwa muri 1/4 cya UEFA Champions League ndetse kugeza ubu bakaba batanizeye ko bazegukana igikombe cya shampiyona, kuri ubu ikipe ya FC Barcelone yashyize hanze lisiti igaragaraho abakinnyi batanu bifuza cyane mu isoko ry’igura n’igurishwa ritegerejwe mu minsi iri imbere.



N’ubwo kugeza ubu hataramenyekana umutoza uzasimbura Luis Enrique wamaze gutangaza ko arimo atoza umwaka we wa nyuma muri Fc Barcelona, ngo ibi ntabwo byabujije abareberera ahazaza h'iyi kipe gutekereza ku bakinnyi babona ko bazabafasha mu mwaka w’imikino utaha.

Iyi kipe yifuza kwiyubaka bikomeye nyuma y’uko iherutse gutakaza abagabo nka Xavi na Dani Alves bari bamwe mu nkingi za mwamba yari yubakiyeho inyuma no mu kibuga hagati, ndetsebikagaragara ko nta wari wabasha kuziba icyuho cyabo. Ubu nkuko ikinyamakuru Mundo Deportivo cyabitangaje ngo amaso bayahanze abasore barimo Hector Bellerin (Arsenal), Theo Hernandez (Alavés), Marco Verratti (PSG), Philippe Coutinho (Liverpool) na Gerard Deulofeu (AC Milan).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ibi Barcelone yakoze byari bikwiye. kubera, ko kubura abantu nka Alves ndetse xavi ni ikibazo gikomeye cyane





Inyarwanda BACKGROUND