Ikipe ya Police FC yanyagiye Pepinieres FC iyitsinda ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 23 waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu. Mico Justin , Danny Usengimana, Biramahire na Songa bigaragaje mu gihe Mugisha Gilbert ariwe wanduje izamu rya Nzarora Marcel.
Umukino ikipe ya Pepinieres FC yagaragaje gusatira ariko ukabona ibura amayeri yo kureba mu izamu, yaje gukosorwa ku munota wa gatanu (5’) ubwo Mico Justin yafunguraga amazamu anuzuza ibitego 12.
Mbere gato ko amakipe ajya kuruhuka, Danny Usengimana yarebye mu izamu atsinda igitego cya kabiri cya Police FC cyabaye igitego cye cya 15 muri shampiyona igeze ku munsi wa 23. Igitego yatsinze kuri coup franc yateye ivuye ku ikosa Hitimana Omar yakoreye kuri Biramahire Abedy.
Ku munota wa 49’ amakipe avuye kuruhuka, Biramahire Abedy yarekuye ishoti rigana mu rucundura ahita yuzuza ibitego bine (4) mu mikino itatu ine aheruka gukina. Aha harimo igitego kimwe yatsinze Mukura Victory Sport, ibitego bibiri (2) yanyabitse FC Musanze byaje byiyongera kucyo yatsinze ikipe itaha ku Ruyenzi.
Songa Isaie wari winjiye ku munota wa 73’ asimbuye Danny Usengimana, yaje kureba mu izamu ku munota wa 81’ w’umukino.
Igitego cy’impozamarira cya Pepinieres FC cyabonetse ku munota wa 89’ w’umukino gitsinzwe na Mugisha Gilbert ku mukino wongeweho iminota ibiri.
Indi mibare n’ibihe byaranze umukino:
Seninga Innocent yari yateruye ikipe yakoresheje akina na Kirehe FC ayibanza mu kibuga. Mu bakinnyi 18 yari afite yari yagaruye Ndayishimiye Celestin wanagiye mu kibuga ku munota wa 65’ asimbuye Muvandimwe Jean Marie Vianney.
Mu gice cya mbere, Police FC yabonye koruneri eshatu (3) kuri eshanu (5) za Pepinieres FC. Police FC kandi yateye imipira ine (4) y’imiterekano kuri itatu (3) ya Pepinieres FC.
Mu gice cya kabiri , Police FC yabonye koruneri ebyiri zatewe na Muzerwa Amin winjiye mu kibuga asimbuye Imurora Japhet ku munota wa 63’.
Biramahire Abedy yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 86’ w’umukino, ikaba ari nayo karita rukumbi yabonetse muri uyu mukino.
Seninga Innocent yavuze ko ashima uko abakinnyi be bitwaye mu mukino ndetse avuga ko ubu abona ku kigero cya 80% atakirangamiye igikombe ahubwo ubu ari kurwana ku kuba yatsindira umwanya wa kabiri ndetse n’igikombe cy’Amahoro.
Muhoza Jean Paul avuga ko kuba yatangiye umukino abura abakinnyi babiri barimo na Kabula Mohammed byatumye atsindwa hakiri kare. Uyu mutoza avuga ko kandi adashaka kumva umuntu uzongera kumutongera kumabnuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe shampiyona itararangira.
Ikipe ya APR FC yaserukanye umucyo i Nyagatare nyuma yo gustinda Sunrise FC igfitego 1-0 cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana kuri coup franc yateye ku munota wa 53' w'umukino.
APR FC iraguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, Police FC ikomeze ku mwanya wa gatatu n’manaota 46 mu gihe AS Kigali yatsikiye ikanganya na FC Musanze igitego 1-1 gituma ijya ku mwanya wa kane n’amanota 44. Rayon Sports iracyaziyoboye n’amanota 55 mu mikino 22 imaze gukina.
Dore uko imikino yarangiye:
Kuwa Gatandatu tariki 15 Mata 2017
*Police FC 4-1 Pepinieres FC
*Sunrise FC 0-1 APR FC
*Espoir FC 1-0 Kirehe FC
*Amagaju FC 0-1 Bugesera FC (Mugenzi Bienvenue)
*FC Musanze 1-1 AS Kigali (Mubumbyi Bernabe na Wayi Yeka)
Imikino iteganyijwe:
Ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017
*Gicumbi FC vs Rayon Sports (Ntabwo uzakinwa)
*Mukura Victory Sport vs FC Marines (Huye, 15h30’)
*Kiyovu Sport vs Etincelles FC (Mumena, 15h30’)
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba Pepinieres FC Muhoza Jean Paul yabanje mu kibuga ntiyanasimbuza
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Pepinieres FC
Abasimbura ba Police FC
Mico Justin atera coup franc
..............yishimira igitego
Danny Usengimana nyuma y'igitego cya kabiri
Biramahire Abedy arekura ishoti ryabyaye igitego cya gatatu
Biramahire Abedy yishimira igitego cya gatatu
Songa Isaie yishimira igitego cya kane yatsinze asimbuye
Mugisha Gilbert watsindiye Pepinieres FC impozamarira
Muhoza Jean Paul umutoza wa Pepinieres FC atanga amabwiriza
Seninga Innocent asubiramo neza amayeriku rupapuro
Nizeyimana Mirafa uba ufite akazi ko kwambura imipira hagati mu kibuga
Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports ubu akinira Pepinieres FC
Ndagijimana Theogene umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite
Danny Usengimana agorana n'ubwugarizi bwa Pepinieres FC
Mico Justin umukinnyi umuntu atatinya kuvuga ko yitwaye neza mu mukino
Abayobozi mu nzego zitandukanye za polisi y'igihugu
Abafana
Bongeyeho iminota ibiri (2)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO