Kigali

Marion Shako yasuye urwibutso rwa Gisozi atangaza ko hari byinshi Kenya yakwigira ku Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/04/2017 17:02
0


Umuhanzikazi Marion Shako wo muri Kenya kuri ubu uri mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2017 mu masaha ya mugitondo ni bwo Marion Shako yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yari kumwe na Patient Bizimana, Tonzi, Alain Numa, mushiki wa Patient Bizimana (Umwiza Jeannine) n’abandi bo muri Moriah Entertainment group iri gufasha Patient mu gutegura igitaramo cya pasika.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi agasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, akabona amahano yabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Marion Shako yagaragaje akababaro yatewe n'ibyabereye muri Jenoside yakorewe abatutsi. Akurikije aho u Rwanda rugeze mu iterambere yavuze ko hari byinshi Kenya yagakwiye kwigira ku Rwanda.

Uyu muhanzikazi Marion Shako yageze i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatanu aza ku butumire bwa Patient Bizimana bazataramana kuri iyi pasika mu gitaramo Easter Celebration concert. Muri iki gitaramo, Patient azaba ari kumwe na Marion Shako ndetse na Apotre Apollinaire Habonimana wo mu gihugu cy’u Burundi.

Akigera mu mujyi wa Kigali, Marion Shako akoresheje Instagram yatangarije inshuti ze n’abamukurikirana ko yageze mu Rwanda abasangiza ifoto ari kumwe na Patient Bizimana wamutumiye ngo bataramane kuri pasika. Mu byo Marion Shako yatangariye akigera mu mujyi wa Kigali ku isonga ni isuku yabonye muri Kigali.

Reba amafoto ubwo Marion Shako yasuraga urwibutso rwa Gisozi

Marion Shako

Marion Shako

Imodoka yatwaye Marion Shako

Marion Shako

Patient Bizimana na we yari kumwe na Marion Shako

Moriah Entertainment

Bari kumwe n'abo muri Moriah Entertainment

Marion Shako

Hano berekezaga ku rwibutso rwa Gisozi

Marion Shako

Marion Shako na bagenzi be basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Marion Shako

Marion Shako na Patient bashyira indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside

Marion Shako

Yatanze inkunga ku rwibutso rwa Gisozi

Marion ShakoMarion Shako

Marion Shako avuga ko hari byinshi Kenya yakwigira ku Rwanda

Tonzi

Tonzi na we yari yaherekeje Marion Shako

Marion Shako

Patient Bizimana watumiye Marion Shako

Patient Bizimana

Tonzi, Marion Shako na Patient Bizimana

Patient Bizimana

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi bafashe ifoto y'urwibutso

Tubibutse ko Marion Shako na Apollinaire batumiwe na Patient Bizimana mu gitaramo cya Pasika ‘Easter Celebration concert 2017’ kizaba kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2017,kikazabera Radisson Blu Hotel & Convention Centre kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni igitaramo kigiye gukurikira icyabaye muri 2016 cyari cyatumiwemo umuhanzi mpuzamahanga Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo.

Kwinjira mu gitaramo cya Patient Bizimana ‘Easter Celebration concert 2017’  ni 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10.000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP). Amatike kugeza ubu ari kuboneka kuri Radisson Blue Hotel no kuri MTN UTC.

Amatike ya 10.000Frw na Platinum kuyabona uhamagara iyi nimero: 0788321040, ubundi bakayikuzanira aho uri hose. Abantu bazagura aya matike ya VIP (10.000Frw na Ptaninum) bazahabwa Album nshya ya Patient ndetse bahabwe icyo kunywa banicare kuri Table yagenewe abo mu myanya y’icyubahiro.

Patient Bizimana

KANDA HANO UREBE AMAFOTO YA MARION SHAKO AKIGERA I KANOMBE

UMVA HANO IBIHE INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA

AMAFOTO: Moriah Entertainment Group






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND