Mu Rwanda kimwe no mu yandi mahanga hari gutangizwa amadini n’amatorero umusubirizo, ahanini agatangizwa n’abadafite ubumenyi buhagije muri Tewolojiya, ababikora uku bagereranywa n’abaganga babaga batarabyigiye.
Iyo witegereje abayobozi
b’amatorero menshi mu Rwanda, ni bacye usanga barabihuguriwe. Kudahugurwa mu
ijambo ry’Imana niho usanga hari bamwe barangwa n’imyitwarire idahwitse
nk’imyambarire, imyitwarire n’ibindi ndetse no mu butumwa bigisha mu nsengero
hari bamwe usanga bakora ibitari mu murongo umwe bitewe no kuba bibabara
ikibazo mu gutegura icyigisho.
Bamwe mu biga n'abigisha amasomo ya tewoloji, bahamya ko ari ngombwa cyane ko abashumba by'umwihariko bahugurwa mu buryo bwihariye kuko usanga ababikora batarabihuguriwe bayobya benshi.
Umunyeshuri mu ishuri rya
tewoloji ryitwa Africa College of Theology (ACT) riherereye Kicukiro mu Mujyi
wa Kigali akaba asanzwe ari n'Umushumba, Pastor Mary Nyagato, yavuze ko ari
byiza ko abashumba bahabwa izi nyigisho z'iyobokamana kuko kugira ngo umwuga
uwo ari wo wose ushobore kuwukora kinyamwuga bisaba kuba warawiyunguyeho ubumenyi.
Ati: "Umwuga wose
ugiye gukora neza, iyo uciye mu ishuri uwukora kinyamwuga. Iyo utize, ubikora
uko ubyumva. Kuko hari abakubanjirije bize, hari impuguro ukeneye, hari
abashakashatsi banditse, hari uburyo utunganya umurimo iyi wize."
Yavuze ko yemera ko
inyigisho z'ubuyobe zumvikana cyane muri iki gihe zifite aho zihuriye no
kuba abapasiteri bamwe batarahuguwe ngo banyure mu ishuri rya tewolojiya, 'kuko
umuntu utarize atoragura icyo abonye.'
Ati: "Simvuga ko
Umwuka Wera atakwigisha ariko afatanya n'ubumenyi kugira ngo bigende neza.
Abantu benshi usanga bigisha inyigisho z'ubuyobe, bavuga ko bayobowe n'Umwuka
uretse yuko ntabyemera. Ntabwo nemera ko ibintu by'ubuyobe bazajya babibeshyera
Umwuka Wera kuko ari kuri gahunda kandi afatanya n'ubumenyi kuko niyo mpamvu
ijambo ry'Imana ryemera kwiga."
Pastor Mary yahamije ko
abavuga ko ari abakozi b'Imana bazana inyigisho zidahwitse n'ubuhanuzi
bw'ibinyoma, ari abantu bigaragara ko batize ibijyanye n'iyobokamana. Ati:
"Umuntu wize ntabwo azafungura urubuga rwo 'gutwika'."
Yahakanye kandi amakuru
y'abahanura bavuga ko babyize mu mashuri ya tewoloji, yemeza ko nta shuri rizwi
ryemewe n'amategeko ryigisha ubuhanuzi mu Rwanda.
Kyomugisha Anna,
umuyobozi muri ACT na we yatangaje ko ari ngombwa ko abapasiteri banyura mu
ishuri kugira ngo birinde kuyobya abo bayobora.
Ku bijyanye no kuba hari
abavuga ko benshi mu bahabwa inyigisho za tewoloji ari bo bahindukira
bagahakana Imana, Umuyobozi Mukuru w'ishuri rya tewoloji rya ACT, Rev. Prof. Nathan
H. Chiroma yasobanuye ko ibi biterwa n'intego buri wese yajyanye kwiga kuko usanga
hari abajyayo bashaka kwemeza abantu ko bize gusa badakeneye gusobanukirwa.
Uyu muyobozi yavuze ko mu
rwego rwo kwirinda kuyobya abantu, iri shuri ryigisha abashumba kwirinda
kwigisha ku murongo umwe gusa muri Bibiliya, ahubwo kugira ngo babashe
gusobanukirwa n'ibyo bigisha, basabwa gusoma nibura igice cyangwa igitabo cyose.
Yatangaje ko nyuma y’uko Urwego
rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufashe icyemezo cyo gufunga zimwe mu nsengero
zitujuje ibisabwa hirya no hino mu Gihugu no kongera gukora ubwo bugenzuzi
bwaherukaga mu 2018, umubare w’abanyeshuri bigisha warushijeho kwiyongera, avuga ko hari abo usanga hari abazanywe n’iyi mpamvu bikarangira babikunze ndetse bibagiriye
umumaro munini.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego
rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Usta Kaitesi, aherutse kugaragaza ko hari
bamwe mu banyamadini bimitse inyigisho ziyobya abaturarwanda zibabuza kwitabira
gahunda zimwe na zimwe z’iterambere kandi ko ibyo bidashobora kwihanganirwa.
Yagaragaje ko hari kandi
abimitse ubuhanuzi bw’ibinyoma bugamije kuyobya abantu no gutesha agaciro
Abanyarwanda, asaba ko buri wese akwiye kuba maso.
Ati: “Mu Ukuboza 2023
twahuye n’abahagarariye ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere, guhera ku
rwego rw’Akarere tubibutsa ko itegeko ryatangaga uburenganzira ryabahaga igihe
cyo gukora ku nzego zo gukora ku bari badafite impamyabumenyi zisabwa ryagejeje
muri Nzeri 2023.
Iryo tegeko ryari
ryaratanze ko bashobora kuzuza ibindi ariko byagera ku by’impamyabumenyi
ritanga imyaka itanu kuko bari bakeneye umwanya wo kwiga n’ibindi kandi
yarangiye muri Nzeri umwaka ushize.”
DR. Usta yakomeje agira
ati: “Umuntu ashobora kuba atarize yaratangiye umurimo mu gihe byari bikwiye.
Ikibazo cyagiye kiba ni uko abantu bagiye bishyiriraho amategeko bikubira atuma
bazahahama.
Ayo mategeko niyo
abagonga ubu, arashaka kuhahama ariko amategeko atuma bitakunda. Abo bayobozi
benshi bagiye mu mashuri abari bafite ubushobozi bwo kujyayo.
Bamwe bagiye muri PIASS,
abandi bagiye mu ishuri rya Angilikani ryigisha tewolojiya ndetse n’abagiye mu
ishuri rya Africa College of Theology, amashuri yariyongereye n’abandi benshi
bagiye kwiga kandi ni ibintu umuntu yakwishimira kuko ubumenyi ni umutungo
ukomeye cyane.”
Kugeza ubu, imiryango
irafunguye ku bashaka kwihugura muri iri shuri rya Africa College of Theology
(ACT), aho ibijyanye no kohereza ubusabe bwo kuryigamo bizarangirana n'itariki
10 Mutarama 2025.
Abari kwakirwa, ni abashaka kwiga mu cyiciro kizatangira muri Mutarama ndetse n’abazatangira muri Kanama 2025. Amakuru menshi y'iri shuri aboneka ku rubuga rwabo www.actrwanda.org. Ni ishuri riri ku rwego rwa Kaminuza, rikaba ryaratangiwe na Afrika New Life Ministries yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa na Rev Dr Charles Mugisha.
Abiga n'abigisha inyigisho za tewolojiya bemeza ko kuba abayobozi b'amadini bahabwa izi nyigisho bifite uruhare runini mu iterambere ry'Itorero n'Igihugu muri rusange
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri rya Africa College of Theology yavuze ko kwiga tewoloji ukisanga wahakanye Imana biterwa n'intego wajyanye kuyiga
Anna Kyomugisha, umuyobozi muri ACT yahamije ko ari ngombwa ko abashumba biga tewoloji kuko bibarinda kuyobya abo bigisha
Umushumba akaba n'umunyeshuri muri ACT yahamagariye abashumba bagenzi be gukangukira kwiga tewoloji kuko bizabafasha gukora umuhamagaro wabo kinyamwuga
TANGA IGITECYEREZO