RFL
Kigali

One Voice ihuza urubyiruko rurimo na ba Nyampinga iri gutegura igitaramo cyo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/04/2017 0:59
0


Mu kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, One Voice igizwe n’urubyiruko rurimo na ba Nyampinga batandukanye, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda by’umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



One voice igizwe n’urubyiruko rurimo ingimbi,abangavu n’abigiye hejuru ho gato,abenshi akaba ari abakobwa ndetse barimo n’abahataniye amarushanwa y’ubwiza aho twavuga nk'irushanwa Miss Rwanda 2017. Bamwe muri abo bakobwa bari muri One Voice bitabiriye Miss Rwanda 2017, harimo Miss Umutoni Pamela,Miss Queen Kalimpinya,Miss Hirwa Honorine n’abandi bagiye bahatanira Miss High School.

One Voice yatangiye gute, igamije iki?

Umuyobozi wa One Voice, Ntaganda Pascal, aganira na Inyarwanda.com yagize ati:"One Voice yatangiye uyu mwaka wa 2017 mu kwa Gatatu. Bamwe twarangije kwiga abandi turacyiga mu byiciro bitandukanye by’amashuri. Twaricaye duasanga bikwiye ko twibumbira hamwe tugakora itsinda cyangwa umuryango intego nyamukuru ikaba ari ukuba urubyiruko rufite intego, ubumuntu n’ubupfura, akaba ari byo bituranga. Duharanira kwihangira imirimo kuko ni ko kwigira ari nabyo bizadufasha kurwanya ubujiji n’ubukene, tugira tuti ‘Komera kandi komeza Rwanda’"

Ntaganda Pascal umuyobozi wa One Voice yatangarije Inyarwanda.com ko bagiye gukora igitaramo cya Gospel cyo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gitaramo kikaba giteganyijwe kuba mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2017, gusa itariki bakaba bazayitangaza nyuma.

Abagize One Voice bagiye gukora iki gitaramo nyuma y’iminsi micye ishize bavuye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi bagasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakahavana umutwaro wo kuba hafi imiryango yaburiye abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaremera n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntaganda Pascal yagize ati:

Turateganya gukora igitaramo cya Gospel aho duteganya gukusanya amafaranga tuzaremeramo abavandimwe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,tukazabaremera mu buryo bwagutse ndetse bufatika kubera ukuntu turi kwitondera imyiteguro itariki ntitwayihamya neza, gusa ukwezi ni ukwa Gatanu.

Ni ubuhe butumwa One Voice itanga muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi?

One Voice ivuga ko yihaye umukoro wo kuremera bamwe mu bacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi babikora babinyujije mu nsangamatsiko bafite igira iti "Komera kandi komeza Rwanda”.

Ubutumwa bwabo mu gusoza icyumweru cya mbere cyo Kwibuka bushingiye ku kwihanganisha igihugu ndetse n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bagize bati "Komera kandi komeza,ikitarakwishe reka kigukomeze ndetse kigutere gukomeza kuko ni wowe byiringiro ni wowe buzima ukaba n’urumuri, reka dukomeze ikivi ntituzatenguhe igihugu kuko turi inkingi u Rwanda rwubakiyeho."

Ntaganda Pascal umuyobozi wa One Voice, yunzemo ati "Ubundi butumwa dutanga ni ku rubyiruko, ubwo butumwa buragira buti “Nitwe ejo hazaza, ni twe u Rwanda ruteze amaso reka tubeho ubuzima bufite intego twirinda kuba umuyoboro w’inyigisho zihembera urwango twubaka igihugu kizira amacakubiri,ubujiji n’ubukene.

One Voice

Ntaganda Pascal umuyobozi wa One Voice






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND