Coming To America cyangwa se ‘Un Prince à New York’ ni filime yakunzwe cyane, yasohotse muri 1988, yakozwe hashingiwe ku nkuru yanditswe na Eddy Murphy unayikinamo ari umukinnyi w’imena. Iyi filime ngo hashobora kuba hari gutegurwa igice cyayo cya 2.
Iyi filime ivuga inkuru y’igikomangoma cy’ubwami bwa Zamunda (Eddie Murphy) uba ugeze igihe cyo gushaka umugore ariko abakobwa ashakiwe n’ababyeyi be bose ntabashime, aza gufata icyemezo cyo gutoroka ari kumwe na mubyara we bajya muri Amerika gushakayo uwo umutima we uzashima.
Eddie Murphy yakinnye ari igikomangoma cy'ubwami bwa Zamunda muri 'Coming To America'
Binyuze ku rukuta twa twitter rwa Eddie Murphy, byagaragaye ko hari gahunda yo gukina igice cya 2 cya Coming To America, dore ko iyi filime iri muri filime z’urwenya zakunzwe kugeza n’ubu hari abantu bagikunda iyi filime yo muri 1988.
Nk’uko tubikesha TMZ, amakuru yizewe aturuka mu bantu ba bugufi ba Eddie Murphy avuga ko igice cya kabiri cy’iyi filime kiri gutekerezwa no kwandikwa, ndetse ntibiramenyekana niba abayikinnyemo mu myaka 29 ishize bazagarukamo.
Gusa ngo Eddie Murphy ntiyishimiye itangazwa ry’aya makuru akiri mu mishinga, cyane ko ngo afite itsinda rishinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga mu izina rye, bityo ibyatangajwe kuri Twitter iri tsinda rikurikirana imbuga nkoranyambaga ze rikaba ryarabitangaje atarabyemeza neza, ari nayo mpamvu tweet yavugaga ibya ‘Coming To America’ yahise isibwa ku rukuta rwa Eddie Murphy ndetse na konti ye yose yahise isibwa kuri Twitter.
Amakuru y'igice cya 2 cya 'Coming To America' yanyuze kuri Twitter ya Eddie Murphy
Kuri Twitter ya Eddie hari handitse hati “ikindi gice cya Coming To America?” ("Coming to America sequel?"). Vanessa Bell Calloway wakinnye muri iyi filime ari umwe mu bakobwa baba barashakiwe igikomangoma cy’ubwami bwa Zamunda yatangaje ko yiteguye gukomeza gukina muri iyi filime igihe bamuhamagara gukina mu gice gikurikira.
TANGA IGITECYEREZO