Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaze kwemeza ku mugaragaro ko igihugu cya Kenya ari cyo kizaberamo imikino y’igikombe cya Afurika 2018, irushanwa rikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
Ni umwanzuro wafatiwe I Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethipia ahari kubera inama ya 39 ihuza abayobozi b’amashyirahamwe (Federations) agenzurwa an CAF, inama irimo na Nzamwita Vincent de Gaule uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Nyuma yaho igihugu cya Kenya gisabwe kwerekana aho imyiteguro igeze, abateraniye muri iyi nama banyuzwe n’ibyakozwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ndetse bemeza badategwa ko bazakira iri rushanwa rizatangira kuwa 11 Mutarama 2018 rigasozwa kuwa 2 Gashyantare 2017.
Ibi byemezo byafashweho umwanzuro nyuma yaho akanama gashinzwe kugenzura ibikorwa remezo muri CAF kasuye igihugu cya Kenya kuva tariki 20-24 Gashyantare 2017 bagasanga buri kimwe kiri kugenda neza. Akanama kari kayobowe na Seketu Patel visi perezida wa CAF wanamuritse raporo mu nama ikomeje kubera muri Ethipia.
Mu mijyi aka kanama kasuye harimo; Nairobi, Mombasa, Embu na Machakos dore ko ari nayo izaberamo imikino. Igihugu cya Kenya gihawe aya mahirwe yo kwakira CHAN2018 mu gihe abakurikiranira hafi amakuru ya CAF bavugaga ko igihugu cya Maroc na Ethiopia bari mu bahabwa amahirwe yo guca inyuma ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya (KFF) umwe muri bo agahabwa iri rushanwa. Amajonora yo gushaka itike igana muri Kenya azatangira kuwa 20 Mata 2017.
Sitade ya Machakos umwe mu mijyi izakira imikino ya CHAN
TANGA IGITECYEREZO