Itorero Ndangamuco ry’Igihugu, URUKEREREZA, ryataramiye mu karere ka Huye mu gitaramo cyabereye muri kaminuza y’igihugu ishami rya Huye.Iki gitaramo cyiswe “Imihigo y’Intore”, cyasusurukije abatari bacye abandi bava mu byicaro bisanga ku rubyiniro bacinyana akadiho n’intore.
Ni igitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi “Grand Auditorium” ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2017. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Huye ndetse n’abandi baturage batuye mu mujyi wa Huye n’inshuti zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, wahaye ikaze abitabiriye iki gitaramo yavuze ko bishimishije kubona Urukerereza rutaramira i Huye. Yaboneyeho guha ikaze Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Lt. Col. Patrice Rugambwa, wavuze ko iki gitaramo cyari kigamije kwibutsa abanyarwanda uko bavoma ibisubizo mu muco wabo binyuze mu nzira yo guhiga no guhigura.
Nyuma y’ijambo rya Lt. Col. Rugambwa Patrice igitaramo cyahise cyanzika maze Urukerereza rusimburanywa n’abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo bataramira abari aho karahava.
Reba amafoto:
Abanyeshuri bo ku nyundo ni bo bafunguye urubyiniro
Umuyobozi w'akarere ka Huye aha ikaze abashyitsi
Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc ageza ijambo ku bitabiriye iki gitaramo
Urukerereza rwahise rwanzika igitaramo
Mu Urukerereza habamo impano nyinshi
Bahise banzika mu gitaramo cy'imihigo
Uyu munyeshuri wa Kaminuza yagaragaje ubuhanga mu kuvuga imivugo
Mariya Yohana na Muyango bashimishije abakunzi ba muzika nyarwanda ya cyera
Urukerereza mu gihe cy'amasaha nk'atatu rwataramiye abanyehuye
Abanyeshuri bo ku Nyundo bahawe umwanya ngo bahe agashinguracumu abafana
Abafana babyinanye n'ababataramiye karahava
TANGA IGITECYEREZO