Kigali

Bishop Rugagi yaguze imodoka ihenze ya Range Rover akomoza ku bimenyetso bya satani mu gutaka pulaki yayo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/03/2017 13:59
14


Bishop Innocent Rugagi uyobora itorero Redeemed Gospel church mu Rwanda yaguze imodoka nshya ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover sports, ayimurikira abakristo be kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2017.



Bishop Rugagi uzwiho muri iyi minsi ku gukora ibitangaza no gusengera abantu ngo bagakira indwara zitandukanye harimo n’izananiwe n’abaganga, abaye umwe mu bapasiteri bafite imodoka zihenze cyane ba hano mu Rwanda. Imodoka ya Bishop Rugagi ya Range Rover ifite agaciro kari hejuru y'ibihumbi 65 by'Amadorali ya Amerika mu manyarwanda akaba asaga 49.500.000 utabariyemo imisoro yayitanzeho ayizana mu Rwanda.

Mu materaniro yabereye mu itorero rye Abacunguwe ‘Redeemed Gospel church’ rikorera mu nyubako iri hafi n’iya Rubangura mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2017, Bishop Rugagi Innocent yamurikiye abakristo be imodoka yaguze, ashimira Imana yayimuhaye ndetse akaba akomeje kubona amasezerano yahawe n’Imana.

Mu gihe Bishop Rugagi Innocent yashimiraga Imana yamuhaye imodoka ihenze cyane, yavuze ko Imana yamuhaye imodoka ifite ikirango (plaque) gifite ibisobanuro nk’uko satani na we afite imibare ifite ibimenyetso. Imodoka ye ifite pulaki 777B mu gihe ikimenyetso cyizwi nk’icya satani ari umubare  666. Nkuko tubikesha Ibyishimo.com, Bishop Rugagi yagize ati :”Niba shitani afite ibimenyetso 666 kuki Imana itagira nayo ibimenyetso 777 ?”.Hano akaba yavugaga ko imodoka ye ifite icyimenyetso cy'Imana.

Ranger Rover

Iyi ni yo modoka yamaze kugurwa na Bishop Rugagi Innocent

Bishop Rugagi Innocent yiyongereye ku bandi bayobozi b’amadini bo mu Rwanda bafite imodoka zihenza, abo akaba ari Apotre Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi ufite imodoka ya Range Rover Sport , Bishop Dr Masengo Fidele uyobora Foursquare Gospel Church mu Rwanda ufite Hyundai ,Bishop Sibomana Jean n’umwungiriza we Bishop Tom Rwagasana bayobora ADEPR mu Rwanda bakaba bafite imodoka za V8, Bishop Rugamba Albert n’abandi.

Nyuma y’aba bakozi b’Imana bafite imodoka zihenze cyane, harazaho n’abandi bavuga ko bafite isezerano ryo kugura indege. Mu bamaze kubitangaza ko bazagura indege harimo Prophet Sultan Eric, Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church, uyu kaba anavuga ko afite isezerano ryo kuzaba umupasiteri ukize kurusha abandi mu Rwanda. Bivugwa kandi ko Pastor Karasanyi nyiri Sana Radio, yaba yaramaze kugura indege, gusa ntabwo arabyemeza.

Bishop Rugagi

Bishop Rugagi Innocent wamaze kugura imodoka ihenze cyane ya Range Rover






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kgm dop7 years ago
    Dr masengo ntabwo ayavana mu maturo, ni umunyamategeko, ufite PHD, hejuru yo kuba ari Pasteur, we akorera amafaranga mubyo yize, ni byiza ko mwandika inkuru itera urujijo, ubu uwasoma iyi nkuru yatekereza amaturo, kandi atariho bose bakura amafaranga. Be blessed.
  • cedruhh7 years ago
    nayo biba wibavugira
  • 7 years ago
    Uyu numurengwe, agashinyaguro nubugome imbere yabantu bari mi itorero rye bicwa ninzara nibibazo bitandukanye
  • Gogo7 years ago
    Njye ndabona aha naho Leta ikwiye guterayo itoroshi da! Ayo ma miliyoni ava he? Ahaaa birabe ibyuya da
  • Rukundo7 years ago
    Mujye mureka gukabya iyo modoka niya kera cyane na miliyoni 12 wayibona izo ni rangerover za 2008 ziri cheap cyaneeee
  • shyiramugaciro7 years ago
    nta gitangaza mbonamo. Aburahamu yaratunze ibingana iki? ese kuki mwumva abakorera isi bazatera imbere abakorera Imana bakazaba aribo basigara inyuma. Yo ntihemba se?
  • 7 years ago
    paul minani hezagirwa mukozi wimana
  • 7 years ago
    @Rukundo waturangiye aho ziri sha kuri icyo giciro,ko occasion nazo ari uguhera kuri 25000 euris?
  • innocent cyiza7 years ago
    isezerano ryimana riratinda ntirihera.imana ikomeze kuzamura abakozi bayo
  • 7 years ago
    paul minani hezagirwa mukozi wimana
  • 7 years ago
    iyi plaque se ko yagezweho mri 2014. imodoka zifite plaque bisa zarungutse kera. urugero Coasters za DODO
  • Jacques7 years ago
    Yeweeee mbega umupasteur ndumiwe gusa. Ndjbaza ko umuyoboke wiwe ureba kure yaba afite icyo yabonye niba azi kwanalysa. Gusa ibintu nkini biratangaje!!!
  • 7 years ago
    abakorera isi bakoresha amaboko yabo dear, naho uyu ukoresha igipindi no!!
  • fofo7 years ago
    Nibihe byanyuma kuko 666 nagatandatu ni 777 byombi ni imibare ya shitani. Njye byantangaje kumvako avuga ko ari umubare uranga Imana. 666 ni 777 utuzuye.ibyahishuwe 13,18.Abafite Bibiliya Ntagatifu murebe hasi mubisobanuro murarushaho gusobanukirwa. Mube maso ntimukurikire ibitangaza kuko shitani ikorabyishi. Dukurikire Yezu we nzira ukuri n'ubugingo. Yezu ati:Gurisha ibyo utunze byose ubigabire abakene maze unkurikire. Imana ibahe urumuri mwese musoma ibi kandi ibahe ibyishimo kuri Roho numubiri. Shitani yabwiye Yezu ngo pfukama undamye ndaguha ubukungu bwose bwisi! Ibyimana bigenda gahoro. Imana ibahe umugisha.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND