Mu gihe bisanzwe ko abantu bizera ibintu bitandukanye ndetse bakagana amadini atandukanye, hari ibindi bitamenyerewe ndetse byibazwaho na benshi nka Freemasonry cyangwa Franc-maçonnerie, illuminati na Satanisme, njye uyu munsi ndavuga kuri Freemasonry.
Mu gukora iyi nkuru, nabanje kumenya niba ibi bitatu byaba bifitanye isano ariko naje gusanga ari ibintu bitandukanye. Satanisme ni idini nk’ayandi ryashinzwe n’uwitwa LaVey muri 1966 ndetse abasengera muri iri dini bagendera ku myemerere y’uyu mugabo yanditse mu gitabo cyitwa Satanic Bible. Iyi myemerere ishingiye ku kwikunda no kuba nyamwigendaho (egoism and individualism) ndetse no kwisenga ntugire indi mana uramya (self-deification).
Anton LaVey washinze idini rya satanisme
Ushobora kumva iri zina ukagira ngo iri dini riramya satani ariko mu myemerere yabo ntabwo habaho ibiremwa by’umwuka, byaba Imana, satani, abamalayika, abadayimoni n’ibindi. Bemera ko satani uvugwa mu nkuru ari ikimenyetso cy’icyitegererezo ku kwanga gutegekwa no kugendera mu murongo abantu bose bategetswe kugenderamo kubera uburyo yigometse ku gushaka kw’Imana, ari na byo iri dini rishishikariza abantu. Kwikunda, kwanga gutegekwa n’ikintu cyangwa umuntu uwo ari we wese.
Illuminati yo yabayeho ishinzwe na Adam Weishaupt muri 1776 ikaba yari imeze nk’umutwe wa politiki ugamije kurwanya imyemerere y’ibiremwa bitaboneka (supernatural), imyemerere y’amadini n’imigenzo yo guhisha no kudatangaza amakuru yuzuye (obscurantism) byagiraga ingaruka ku kwishyira ukizana kw’abaturage n’imiyoborere yo muri icyo gihe. Muri iyo myaka wasangaga ibihugu byinshi bigendera ku myemerere runaka abaturage bose bagombaga kuyigenderaho.
Adam Weishaupt washinze Illuminati
Freemasonry ari na yo tugiye kureba uyu munsi yo itandukanye cyane na illuminati na Satanism kuko yo yibanda ku kubaka urukundo hagati y’abantu n’abandi, buri wese akaba afatwa nk’umwubatsi ugomba kugira uruhare mu kubaka isi, gusa abafreemasons bagomba kuba bemera ko hari umwubatsi mukuru uri hejuru ya byose, ari yo mpamvu umuntu w’icyitegererezo bagenderaho ari uwitwa Hiram Abiff.
Hiram Abiff yari muntu ki? Kuki afatwa nk’icyitegererezo ku ba freemasons?
Ikimenyetso gihabwa agaciro kurusha ibindi muri freemasonry ni icyitwa ‘Legend of The Third Degree’. Muri cyo hakubiyemo inkuru ya Hiram Abiff uvugwa ko yari umwubatsi mukuru w’urusengero rw’umwami Salomoni. Ubwo uru rusengero rwari rumaze kuzura abagambanyi 3 batangiriye Hiram bamusaba kubamenera amabanga yakoresheje yubaka urwo rusengero yanga kuyavuga kugeza ubwo bamwishe rwihishwa.
Hiram muri Freemasonry afatwa nk’urugero rwiza rwo kuba indahemuka no kuba wakwemera gupfira ikintu uha agaciro. Hiram bivugwa ko umwami Salomoni yamubuze akohereza abantu kumushaka, baza kubona aho yashyinguwe n’abamwishe hanyuma ashyingurwa bundi bushya mu cyubahiro ndetse abamwishe nabo bakanirwa urubakwiye. N’ubwo iyi nkuru ivuga ibi, nta hantu mu by’ukuri Bibiliya igaragaza iyi nkuru ya Hiram Abiff wemerwa n’aba freemasons nk’urugero ndetse nk’umwubatsi mukuru.
Iki kimenyetso gikoreshwa na Freemasonry kigaragaza ibikoresho bikoreshwa mu bwubatsi bapima ibintu bitandukanye
Mu gutandukana igihe aba freemasons bahuye, ubakuriye avuga ati “Nuko rero bavandimwe reka twigane umwubatsi mukuri Hiram Abiff, imyitwarire ye myiza, gusenga Imana kwe kuzira uburyarya n’ubudahemuka bwe ku cyizere, nka we, tuzemere kwakira umunyagitugu ukomeye ari we URUPFU, tumwakire nk’intumwa yoherejwe n’umwubatsi mukuru ngo aduhindure atuvane mu kudatungana duhinduke abatunganye, abeza batuye hejuru aho umwubatsi mukuru w’isi atuye”
Freemasonry ntirwanya amadini, ntiyakira abahakanamana
Kimwe mu bituma Freemasonry itakira abahakanamana ni uko umuntu wese uyibamo agomba kuba yizera ko hari ikiremwa kiruta ibindi (supreme being). Iki kiremwa buri wese ashobora kukiramya bitewe n’idini arimo, ku ba freemasons ikiremwa kiruta ibindi ni kimwe ngo ahubwo abantu bagira uburyo bacyemera bitewe n’imico n’amadini. Ibi bijyana n’uko umuntu agomba kuba yemera anaharanira ubuvandimwe hagati y’abantu n’abandi.
Muri Amerika hari urwibutso rwa George Washington wabaye perezida wa mbere wa Amerika, yari umu freemason
Iby’uko ikiremwa kiruta ibindi ari kimwe kandi gitegeka abantu gukundana Freemasonry ibigaragaza ikoresheje ibitabo byubashywe bikoreshwa n’amadini atandukanye anafite imyemerere itandukanye. Reba uko bigenda bivugwa bitewe n’idini mu rurimi rw’icyongereza, gusa tugenekereje mu Kinyarwanda byose bisobanura “kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”.
Ibi ni byo Freemasonry igenderaho ivuga ko abantu bose bafite ikiremwa kiruta ibindi kigenga isi, uko waba ubyemera kose ntacyo biba bibatwaye.
Ikimenyetso cya Freemasonry uhagaze hejuru mu nzu y'urwibutso rwa George Washington kiragaragara neza cyane
Aba freemasons kandi bajya bavugwaho ko iyo bari gukora imigenzo yabo baba bambaye ubusa ariko uku si ukuri. Uko bigenda, bakuramo imyenda yose ndetse n’imitako iyo ari yo yose yambarwa ku mubiri kugeza no ku mpeta z’isezerano abashakanye baba bambaye hanyuma bagahabwa umwenda w’ubururu wo kwambara mu migenzo, igice kimwe cy’agatuza kikaba kitambaye kugira ngo agasongero k’inkota gakore ku ibere rimwe riba ryasigaye ritambaye. Byinshi byerekeye iyi migenzo ntibizwi kuko bigirwa ibanga rikomeye cyane ndetse ngo habamo inzego ku buryo umuntu agenda azamurwa mu ntera. Bivugwa ko hajya habaho indahiro zizamo no kumena amaraso y’abantu akaba ibitambo.
Freemasonry itandukanira he na bibiliya n’andi madini??
Ahantu ha mbere itandukaniye n’andi madini ni uko Freemasonry itagira icyicaro gikuru ahubwo usanga hari ibyumba bitandukanye bahuriramo byitwa LODGES bitewe n’agace. Freemasonry ishyira imbere cyane ibikorwa byo gufasha abababaye, urugero rw’igikorwa gikomeye gikorwa na Freemasonry ni ibitaro byitwa Shrine Hospitals bivura abana ku buntu, amafaranga akoreshwa aba yakorewe ubukangurambaga muri rusange ariko amenshi atangwa n’aba freemasons. Amadini menshi yizera ko gukora ibyiza bizagira ingororano nyuma y’ubu buzima bwo ku isi, ariko muri Freemasonry umuntu akora ibyiza kugira ngo abantu babeho neza kurushaho gusa.
Freemasonry kandi yakira n’abapfumu n’abandi bakora imigenzo idahuza na menshi mu madini, uwo mupfumu apfa kuba hari ikintu yizera kimuha imbaraga afata nk’aho ari cyo gikuriye ibiremwa byose. Yaba bibiliya, Quran n’ibindi bitabo by’amadini menshi ntibyemera abapfumu.
Bibiliya: Muri bibiliya mu Banyefezi 2:8-9, mu Banyaroma 5:8 no muri Yohani 3:16 bavugamo iby’uko Yezu/Yesu yapfiriye abantu akabakiza ibyaha.
Freemasonry: Kugira ngo winjire muri Lodge (aho aba freemasons bahurira) ugomba kubanza kwikuramo iyi myumvire y’ibya Yezu/Yesu kuko bo bemera ko umuntu azajyanwa mu ijuru n’uburyo yitwaye akiri ku isi.
Bibiliya: ibyanditswe muri bibiliya ni ibyahumetswe bitagatifu, ivuga ukuri kandi nta kigomba kongerwaho cyangwa ngo kigabanyweho (2 Timoteyo 3:16, 1 Abanyatesalonike 2:13).
Freemasonry: Bibiliya ni igitabo nk’ibindi gikubiyemo inyigisho zifasha abantu mu myitwarire yabo ya buri munsi, si ijambo ry’Imana, ni cyo kimwe na za Quran cyangwa Rig Vedas zikoreshwa n’aba Hindu, byose bifatwa nk’ibitabo by’ingirakamaro bifasha abantu mu myitwarire no mu mibanire yabo, nta kindi kirenze kuri ibyo.
Bibiliya: Yezu/Yesu ni Imana mwana hamwe na Data na Roho mutagatifu bakaba Imana imwe. Yari umuntu wuzuye akaba n’Imana yuzuye ubwo yari ku isi ndetse abakiristu bashobora kwiyambaza izina rye. Matayo 1:18-24, Yohani 1:1 (Mariko 4:38, Matayo 4:2) Yohani 20:28, Yohani 1:1-2, Acts 4:10-12) Yohani 14:13-14, 1 Yohani 2:23, Ibyakozwe n’Intumwa 4:18-20)
Freemasonry: Nta kintu kidasanzwe kiri muri Yezu/Yesu, ameze nk’abandi bahanuzi babayeho mu mateka, si Imana. Bifatwa nk’ikosa rikomeye kuba wavuga izina rya Yezu/Yesu uri umu freemason cyane cyane igihe uri muri Lodge. Kuvuga ko ari we nzira yonyine igana ku Mana uba uvuguruje freemason ndetse iryo zina rya Yezu/Yesu ryakuwe mu mirongo ya bibiliya ijya ikoreshwa n’aba freemasons.
Bibiliya: Umuntu wese avukana kamere y’icyaha akaba akeneye umukiza wo gukuraho ibyo byaha, ndetse umuntu ubwe ntiyabasha kwikiza. (Abanyaroma 3:23, Abanyaroma 5:12, Zaburi 51:5, Abanyefezi 2:1)
Freemason: Yigisha ko umuntu atari umunyabyaha ahubwo ari umunyamafuti kandi adatunganye muri kamere ye ariko akaba ashobora gukora ibikorwa bimuhindura mwiza kurushaho, harimo gufasha abakene, ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro, gusura abarwayi n’ibindi bitandukanye.
Ubutaha tuzavuga kuri Satanism mu buryo burambuye. Mu gukora iyi nkuru nifashishije imbuga zitandukanye zirimo gotquestions.org, emfj.org, biblia.com, en.wikipedia.org, sacred-texts.com n’izindi zitandukanye kugira ngo nkusanye ubumenyi buhagije ku byerekeye Freemasonry cyangwa Franc-maçonnerie mu gifaransa.
Uramutse ufite igitekerezo cy’ikindi kintu wifuza ko twazakoraho ubushakashatsi, ushobora kutwandikira kuri vptuyizere@gmail.com
TANGA IGITECYEREZO