Umuhanzikazi Butera Knowless kuri ubu yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire na kompanyi icuruza telefone zigendanwa ya Itel, akaba ari we uzajya wifashishwa mu kwamamaza ibikorwa byayo ‘Brand ambassador’ mu gihe cy’umwaka.
Ibi byemejwe imbere y’abanyamakuru ku wa 27 Gashyantare 2017 mu kiganiro cyabereye mu nyubako ya Makuza Peace Plazza, ari na ho Knowless Butera hamwe na Jason Zhang ushinzwe ubucuruzi muri iyi kompanyi hano mu Rwanda bahise bashyira umukono kuri ayo masezerano.
Butera Knowless na Jason Zhang bashyira umukono ku masezerano y'imikoranire
Iki gikorwa cyakurikiraniwe hafi n'ibitangazamakuru bitandukanye
Butera Knowless wari waherekejwe n’umugabo we Ishimwe Clement akaba ari na we muyobozi mukuru wa Kina Music ifasha uyu muhanzikazi, yatangaje ko yishimiye kuba yaratoranijwe na Itel mu kwamamaza ibikorwa byayo.
Butera Knowless
Jason Zhang akikijwe na Clement na Knowless
Jason Zhang wari uhagarariye Itel yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na Butera Knowless ari uko bazi neza ko uyu muhanzikazi akunzwe cyane, by’umwihariko akaba akurikiranwa n’urubyiruko n’abakuze.
Ishimwe Clement we yavuze ko ari byiza kuba amakompanyi atandukanye akomeje kugenda akorana n’abahanzi muri ubu buryo avuga ko bifasha impande zombi mu iterambere. Uyu mugabo yavuze ko nta kabuza amafaranga babona ari yo agaruka mu muziki akabafasha gukora ibihangano bifite ireme bityo bikagira uruhare mu iterambere rya Kina Music na muzika nyarwanda muri rusange.
Aline Gahongayire na Evelyne Umurerwa na bo bari baherekeje Butera Knowless
Butera Knowless na Clement bafashe ifoto y'urwibutso n'abari bahagarariye iTel muri uyu muhango
TANGA IGITECYEREZO