RFL
Kigali

Gianni Infantino yahuye n’umukuru w’igihugu Paul Kagame i Gabiro mbere yo kujya i Accra-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/02/2017 12:57
0


Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017 ni bwo uruzinduko rwa Gianni Infantino umuyobozi wa FIFA rwari rugeze ku musozo aho mbere yo kugenda yafashe urugendo agana i Gabiro guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ahari kubera umwiherero w’abayobozi mu nzego zitandukanye.



Aherekejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda, Uwacu Julienne na Nzamwita Vincent de Gaule uyobora FERWAFA ndetse n’itsinda ry’abaherekeje uyu mugabo ufite inkomoko mu Butaliyani, baganiriye kuri gahunda zatuma umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere ndetse banagaruka ku gikorwa cy’iyubakwa rya hoteli ya FERWAFA yamaze gushyiraho ibuye ry’ifatizo.

 Mu mafoto: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino i Gabiro

Gianni Infantino (Ibumoso) aganira na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME (Iburyo)

 

Gianni Infantino n'abamuherekeje mu ngendo, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, Uwacu Julienne na Nzamwita Vincent de Gaule baganira

Bagiranye ibiganiro birambuye

Nyuma y'ibiganiro bafashe ifoto y'urwibutso

Ifoto rusange 

Infantino yashimiye Perezida uruhare agira mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no mu Karere abicishije mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

Uyu mugabo kandi uyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda, yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi yunamira imibiri y'inzirakarengane iharuhukiye. Nyuma yo gusoza urugendo rwe mu Rwanda, Infantino ategerejwe mu ruzinduko rw’umunsi umwe agirira i Accra muri Ghana.

AMAFOTO: Paul Kagame flickr 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND