Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2017 inkuru zasakaye ku mbuga zinyuranye hano mu Rwanda zavugaga ibijyanye nuko Lick Lick yaba yaramaze gusimbuza Oda Paccy babyaranye undi muhanzikazi kuri ubu akaba yibanira na Priscillah mu nzu imwe muri USA aho bose baba, uyu mukobwa bivugwa ko abana na Lick Lick yagize icyo avuga kuri izi nkuru.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wavugishije Princess Priscillah yatangiye amubaza icyo atekereza ku nkuru zari zakwirakwiriye hano mu Rwanda, uyu muhanzikazi ufatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba mu bahanzikazi u Rwanda rufite yabwiye umunyamakuru ko ari mu ishuri bitamworoheye kuvuga byinshi gusa bike yatangaje humvikanagamo ubukana mu mvugo.
Lick Lick uvugwa kuba mu rukundo na Princess Priscillah
Princess Priscillah yagize ati” Comment (igitekerezo) ntaho itaniye nizo nkora iyo inkuru nk'izi zisohotse zidafite ahantu na hato zishingiye zidafite icyo zimariye abasomyi z'ibinyoma gusa.” Aya magambo yumvikanagamo uburakari yasobanuraga uburyo Priscillah yafashe iyi nkuru we anita ikinyoma ndetse anagaragaza ko iyi nkuru nta hantu na hamwe ishingiye.
Umunyamakuru yifuje kumenya byibuza niba Priscillah aba mu mujyi umwe na Lick Lick maze mu magambo ye arabihakana ati “Nta nubwo dutuye mu mujyi umwe.” Aya makuru yavugaga ko ari umuntu w’inshuti yabo wayatanze, byatumye umunyamakuru yibaza niba bataba mu mujyi umwe aho uyu muntu yaba yarakuye amakuru bitari ukubonana abantu bari kumwe gusa cyane ko bishoboka ko banahura bari mu kazi kabo ka buri munsi ka muzika, ariko na none bikaba byakwibazwaho bibaye ari ukubabonana buri munsi kandi bataba mu mujyi umwe.
Priscillah yamaganiye kure iby'aya makuru abyita inkuru zidafite aho zishingiye
Inyarwanda.com yabajije Princess Priscillah niba ashobora kuvuguruza izi nkuru zamwanditsweho maze uyu mukobwa yongera kugaragaza uburakari agira ati” Kubivuguruza ni ukubiha agaciro wabireka, ntacyo bivuze.” Ibi byose bigaragaza agahinda n’uburakari uyu mukobwa yari afite nyuma yo kubona inkuru nk'iyi zamwanditsweho.
Tubibutse ko amakuru y’umubano udasanzwe wa Lick Lick na Priscilla yakubutse ku kinyamakuru kimwe cyandikirwa hano mu Rwanda aho amakuru cyatangajwe ngo yatanzwe n'inshuti ya hafi y'aba bombi, akaba ahamya ko ubwo Princess Priscillah yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014 agiye kwiga, nawe yatangiye gukora umuziki abifashijwemo na Lick Lick watunganyije indirimbo ze cyo kimwe nkuko yafashaga abandi bahanzi barimo ba banyarwanda barimo Meddy, The Ben, K8, Alpha n’abandi ariko buhoro buhoro ibyari akazi bikaza kuvamo urukundo rukomeye.
TANGA IGITECYEREZO