Ku itariki ya 19/01/2017, INYARWANDA Ltd ari yo inafite urubuga rwa www.inyaRWANDA.com yatangije irushanwa ryo kuririmba rizakorwa binyuze mu ishami rya AFRIFAME.
Iri rushanwa ryiswe AfrifameVOX rikaba rigamije gukomeza guteza imbere impano z’abanyarwanda ndetse no kuzimenyekanisha ku isi hose nk'uko biri mu ntego nyamukuru INYARWANDA LTD yihaye kuva igitangira.
Nyuma rero yo gutanga itangazo rihamagarira abantu kwiyandikisha muri iri rushanwa, umubare wabo ukomeje kwiyongera bikaba bitanga icyizere ko hazabonekamo abafite impano zikomeye.
Iminsi yo kwiyandikisha yongerewe
Ni muri urwo rwego rero ubuyobozi bwa INYARWANDA Ltd bwafashe umwanzuro wo kongera igihe cyo kwiyandikisha. Itariki ntarengwa ikaba itakiri kuwa 25/01/2017 ahubwo ikaba yimuriwe kuwa 31/01/2017.
Ubuyobozi kandi bukaba buboneyeho no gusubiza ibibazo bitandukanye byakomeje kubazwa n’abantu byerekeye iri rushanwa.
1)Ese kwiyandikisha mu irushanwa bisaba kwishyura?
2) Uburyo bworoshye bwo kwiyandikisha ni ubuhe ?
Hari uburyo butatu bwo kwiyandisha kandi bwose buremewe:
3) Ibisabwa mu kwiyandikisha ni ibiki ?
a) Fotokopi y’indangamuntu,
b) Adresses yuzuye,
c) Nimero ya Telefone na Email ku bazifite.
Abana batarafata indangamuntu bandikishwa n’ababyeyi babo cyangwa ababahagarariye bafite indangamuntu.
4) Abemerewe kwiyandikisha ni bande?
5) Ese mu marushanwa biremewe kuririmba unacuranga ?
6) Abaririmba mu itsinda (group) bemerwe kwiyandikisha ?
7) Ese umuntu yemerewe kuririmba izihe ndirimbo ?
8) Nyuma yo kwiyandikisha hazakurikiraho iki?
9) Uzatsinda azamenyekana ryari ?
1) Igice cya mbere: Hazatoranywamo abarushije abandi kuririmba neza
2) Igice cya kabiri: Abatsinze mu cyiciro cya mbere bazongera barushanwe maze hatoranywemo abarusha abandi.
3) Igice cya gatatu: Abatsinze mu cyiciro cya kabiri bazongera barushanwe maze hatoranywemo abarusha abandi.
4) Igice cya kane : Iki ni cyo gice cya nyuma, aho 10 bazaba basigaye bazongera bakarushanwa hanyuma hakamenyekana uwarushije abandi akaba ari na we uzegukana igihembo nyamukuru.
10)Ni iki kizagenderwaho mu majonjora ?
11) Amanota azatangwa ate ?
1) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.
2) Ubusesenguzi bw’ akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.
12) Abandi bazahabwa ibihembo ni bande ?
Ubuyobozi bwa INYARWANDA Ltd bukaba busaba abafite impano kwihutira kwiyandikisha ndetse n’uwaba azi umuntu ufite impano kubimumenyesha akiyandikisha kugira ngo aya mahirwe atabacika.
Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yabariza kuri adresses zikurikira (Guhamagara, Ubutumwa bugufi cyangwa Whatsapp).
Tel: 0783813877 / 0788304594 / 0788771325
Email : afrifame@gmail.com
TANGA IGITECYEREZO