Muri iki gitondo cyo ku itariki 15 Mutarama 2017 ku bitaro byitiriwe umwami Fayisali abo mu muryango ndetse n’abanyarwanda babyifuza bazindukiye guherekeza umwami wa nyuma w’u Rwanda.
Kigeli V Ndahindurwa ni we mwami wa nyuma w’u Rwanda, yatanze tariki 16 Ukwakira 2016 havuka impaka z’aho yazatabarizwa none birangiye agiye gutabarizwa i Nyanza iruhande rw’umuvandimwe we Rudahigwa. Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ari mu bazindutse baje guherekeza umugogo w’Umwami i Nyanza. Inyarwanda.com ikaba yabakurikiraniye uyu muhango wose.
Minisitiri Uwacu Julienne yitabiriye uyu muhango wo guherekeza bwa nyuma Umwami Kigeri V Ndahindurwa
Mzee Pasitoro Mpyisi nawe birumvikana ko yari ahari
Ku bitaro bya Faisal mu gitondo
Iyi modoka ya police ni yo yagiye imbere y'umugogo
Uyu muhango uri kuba nta muhezo kuko abanyarwanda bose bemerewe kuwitabira, Kigeli V Ndahindurwa yavutse ku itariki 29 Kamena 1936 atanga ku itariki 16 Ukwakira 2016, ni we wabaye umwami wa nyuma wayoboye u Rwanda.
I NYANZA...
Ukigera i Nyanza ku ngoro y’umwami ahazwi nko mu rukari, uhabona imbaga nyinshi y’abantu baje guherekeza Kigeli, harimo abaturage benshi bo muri Nyanza, hatangijwe igitambo cya misa kiri guturwa ma Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Filipo Rukamba, Chorale de Kigali niyo iri kuririmba muri iki gitambo cya misa.
Ahagana saa tatu n’igice nibwo umugogo w’umwami Kigeli wari ugeze mu Rukari, abantu bari benshi ababishinzwe bakabaha ikae bitewe n’ibyiciro babarizwamo nk’amasano bafitanye n’umwami. Muri ibi birori kandi Minisitiri Uwacu Julienne niwe wari uhagarariye leta y’u Rwanda.
Nyuma yo guha ikaze abantu bose bari bitabiriye uyu muhango, hatanzwe umwanya wo gusezera ku mugogo w’umwami. Misa yatangiye saa tanu, Musenyeri filipo rukamba akaba yagarutse ku kuba Kigeli yarakundaga u Rwanda ndetse mu mahanga aho yari yarahungiye akaba atarigeze aangwaho umugayo. Kigeli Jean Baptiste Ndahindurwa kandi ngo yari umukristu wizera Imana, bityo amasengesho abvantu bamusabira Imana ikaba iyumva, cyane cyane ko nawe aho ari ngo asabira abo yasize.
Bageze i Nyanza mu mafoto:
Uburyo byari byifashe mu gitambo cya misa...
Umuhango wo gusezeraho wa nyuma umwami Kigeri V Ndahindurwa urakomeje
AMAFOTO: Ashimwe Constantin
TANGA IGITECYEREZO