Kigali

Kiyovu Sport yihereranye AS Kigali inazamuka ku rutonde rw’agateganyo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/01/2017 18:58
1


Ikipe ya Kiyovu Sport yihereranye AS Kigali iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. AS Kigali yaherukaga gutsinda APR FC mu gihe Kiyovu Sport yari yatsinzwe na Espoir FC.



Kiyovu Sport  ni yo yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu (6’)  ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Blaise mbere yuko Ndahinduka Michel wa AS Kigali akishyura ku munota wa cyenda (9’). Igitego cy’intsinzi cya Kiyovu Sport  cyatsinzwe na Bigirimana Blaise ku munota wa 59’ wari wanatsinze igifungura amazamu. Nyuma yo kubona amanota atatu (3), Kiyovu Sports byatumye izamuka ku rutonde iva ku mwanya wa cyenda (9) igana ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 18.

Ibihe byaranze umukino:

11 ba AS Kigali

11 ba AS Kigali bakiriye umukino

11 ba Kiyovu Sport

11 ba Kiyovu Sport batahanye amanota atatu

AS Kigali: Ndoli Jean Claude (GK), Kayumba Soter ( C ), Nshutinamagara Ismael Kodo, Iradukunda Eric Radu, Kubwimana Cedric Jay Polly, Murengezi Rodrigue, Sebanani Emmanuel Crespo, Ndahinduka Michel, Ntwali Evode, Nsabimana Eric Zidane na Kayiranga Divein.

SC Kiyovu: Hategekimana Bonheur (GK), Ngirimana Alexis ©, Mukamba Namasombwa, Yamin Salum, Ngarambe Ibrahim, Niyitegeka Idrissa, Twizeyimana Martin Fabrice, Ngabonziza Narcisse, Havugarurema Jean Paul Ralo, Francis Moustapha na Bigirimana Blaise.

Eric Nshimiyimana yatangiye umukino yakoze impinduka mu izamu ryarimo Ndoli Jean Claude mu gihe ubwo yakinaga na APR FC yari yabanjemo Bate Shamiru, Ntwali Evode yari yabanjirije Cyubahiro Janvier watsinze APR FC.

Kanamugire Aloys wa Kioyovu Sport nawe yakoze impinduka mu izamu abanzamo Hategekimana Bonheur wari wabanjirije Uwase Fidele wakinnye umukino wa Espoir FC.

Ikipe ya Kiyovu Sport yatangiye yibona mu mukino ndetse binarangira ku munota wa 6’ Bigirimana Blaise abona igitego cya mbere cy’iyi kipe yambara umweru n’icyatsi.

kiyovu Sport

Kiyovu Sport bishimira igitego batsindiwe na Bigirimana Blaise

AS Kigali yahise izamura amashagaga bituma nyuma y’iminota itatu (9’) Ndahinduka Michel bita Bugesera abona igitego cyo kwishyura ku munota wa cyenda (9’).

AS Kigali

As Kigali bishimira igitego cyo kwishyura ku munota wa 9'

Amakipe yakomeje gukina umukino wa nsatira ngusatire ariko ubona ikipe ya Kiyovu Sport irwana no kugera imbere y’izamu rya AS Kigali inshuro nyinshi kurusha abanyamujyi ariko Ndoli Jean Claude akomeza kwihagararaho bikomeye amakipe ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Bavuye kuruhuka, Ntamuhanga Thumaine Tity yasimbuye Kayiranga Divin. Kanamugire nawe yahise akuramo Ngabonziza Narcisse yinjiza Nizeyimana Djuma, Iracyadukunda Eric asimbura Niyitegeka Idrissa.

Umukino wakomeje guhengamira mu buryo bwiza bwa Kiyovu Sports biza gutuma ku munota ewa 59’ w’umukino Bigirimana Blaise abona igitego cya kabiri cya Kiyovu Sport ku mupira yahawe na Twizeyimana Djuma wari winjiye asimbuye.

AS Kigali yakomeje kurwana no kwishyura ari nako Kiyovu Sport ishaka igitego cy’umutekano, bituma Eric Nshimiyimana ahitamo kuvugurura ubusatirizi akuramo Sebanani Emmanuel Crespo yinjiza Mubumbyi Bernabe ku munota wa 78’ w’umukino.

Mu minota 12' yari isigaye ikipe ya Kiyovu Sport yatangiye gukina irinda izamu bituma abakinnyi ba AS Kigali babura aho bamenera ngo babone igitego cyo kwishyura.

Kanamugire Aloys yahise acungana n'iminota akuramo Havugarurema Jean Paul Ralo yinjiza Karera Hassan mu mpera z'umukino bongeyeho iminota ine (4') irangira Kiyovu itahukanye amanota atatu.

Dore uko umunsi wa 13 uhagaze:

Kuwa Gatanu

*FC Marines 0-2 APR FC

Kuwa Gatandatu:

* AS Kigali 1-2 Kiyovu Sports

*Espoir FC 0-0 Police FC

*Pepiniere FC 1-2 Bugesera FC

*Sunrise FC 0-0 Mukura Victory Sport

Ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017

*Rayon Sports vs Etincelles (Stade ya Kigali, 15h30’)

*FC Musanze vs Gicumbi FC (Nyakinama, 15h30’)

*Kirehe FC vs Amagaju FC (Nyakarambi , 15h30’)

Eric Nshimiyimana

Eric Nshimiyimana (ibumoso) asuhuza Kanamugire Aloys (iburyo)

AS Kigali

Abasifuzi n'abakapiteni b'amakipe yombi

Eric Nshimiyimana wa AS KIGALI

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali yabuze amanota atatu kuri Kiyovu

nsengiyumva jean

Nsengiyumva Jean Paul wa Kiyovu (14) acenga neza cyane

kayumba

Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali arinda izamu

Murengezi

Murengezi Rodrigue wa AS Kigali agenzura umupira hagati mu kibuga

AS Kigali

Igitego cya mbere cya Kiyovu Sport

Sebanani Crespo

Sebanani mu kirere yitaza umutego 

Iradukunda  Eric Radu

Iradukunda Eric wa AS Kigali yugarira

Nshutiyamagara Ismael

Nshutinamagara Isamel Kodo myugariro wa AS Kigali (8)

AS Kigalihfhjfhfhfhfhfh

Wari umukino w'imbaraga cyane cyane mu kibuga hagati

AS Kigali

Yamini Salum wa Kiyovu ahangana na Murengezi Rodrigue wa AS Kigali

kiyovu Sport

Abakunzi ba Kiyovu Sport

AS Kigali

Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali yagoswe n'abakinnyi ba Kiyovu Sport

AS Kigali

Kiyovu Sport yaryamye ku bitego bibiri byayo kugeza ku munota wa 90'

PHOTOS: RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eto8 years ago
    amakipe atagira abafana usanga bakina bikinisha batagira intego. Courage kuri kiyovu nabakunzi bayo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND