RFL
Kigali

UMUCO WACU: Tumenye inkomoko y’umugani ‘Yabuze intama n’ibyuma’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/01/2017 20:11
1


Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yashobewe, yabuze epfo na ruguru nibwo bavuga ngo: “Yabuze intama n’ibyuma.” Wakomotse kuri Mutabaruka w’i Kigoma na Muyange (Gitarama), ahagana mu mwaka w’i 1800.



Icyo gihe hari ku ngoma ya Gahindiro, hakabaho umugabo Rwasine, arahaguruka, ajya gukeza Rugaju rwa Mutimbo, uyu wari umutoni w’akadasohoka kwa Gahindiro. Agenda amwiringiyeho ubuhake kuko yari yaraturanye neza na Mutimbo se w’uwo Rugaju. Rugaju abonye Rwasine aje kumukeza arabyishimira kuko bari baranabyirukanye. Nuko amugabira inka nyinshi n’ingabo zo mu karere ko mu Nduga ya Kigoma na Muyange ndetse na Gatagara.

Rwasine abonye amaze kugabana bimuribagije atumira se Mutabaruka ngo aze basangire ubwo bukire. Mutabaruka yari umugenza w’impangu (umucuruzi w’umuhanga).

Araboneza n’iw’umuhungu we. Amaze kugerayo, bagabana mo kabiri ibintu yahawe: Mutabaruka yegurirwa iby’uruhande rwa Gatagara na Kigoma, umuhungu ahamana iby’ ahagana mu Mutende no mu Mayaga y’epfo.

Nuko Mutabaruka n’umuhungu barakira baratunganirwa. Ariko muri ubwo bukire bwabo, wa mwuga wa Mutabaruka w’ubugenza ntiyawuteshukaho; agashaka abantu bakamugurira intama bakazijyana i Buberuka bakazigura amasuka, bakayazana bakayagura ibimasa n’amagumba; bityo bityo… umwuga uba umwuga, mbese Mutabaruka arunguka cyane biravugwa.

Umunsi umwe rero, dore ko Rugaju ubutoni bwe kuri Gahindiro bwari bwaramurenze yarahindutse umudabagizi, yumva abantu bari kumuharuro baganira ibyerekeye ubutunzi bavuga ngo “Umuntu ugiye kuba umutunzi muzima ni Mutabaruka agura intama akohereza i Buberuka, bazigezayo bakazigura amasuka, bamara kuyamumurikira akayagura ibimasa n’amagumba agahindukira bimwe akabigwatiriza ibindi akabigurana inka!”

Rugaju amaze kurita mu gutwi akeka ko banegura Mutabaruka kandi ari uw’iwabo. Ahamagaza umuntu wo gutuma kuri Rwasine ngo aze amwitabe, icyo gihe ntiyari ahari. Umuntu amugezeho, Rugaju ati “Hutera ujye kwa Rwasine umubwire muzane ntumusige ahubwo na we uhameyo.”

Intumwa iragenda isohoza ubutumwa; isobanurira Rwasine ko yamwihanangirije ngo bagombe bazane. Bahera ko bashyira nzira ikitaraganya no kwa Rugaju. Abaza Rwasine ati “Harya sha! so ngo ni umugenza?” Undi abura icyo avuga arajumarirwa.

Rugaju akebuka abatwa bari aho arababwira ati “Nimujye kwa Mutabaruka mumusake amasuka n’intama afite, ibyo musangayo byose mubyijyanire.” Ubwo yamwangagaho iryo zina ry’ubugenza kandi yaramukijije.

Nuko abatwa barikora baragenda, batuma no kuri bene wabo bandi ngo babatize umurindi kuko bari bake. Impini irashyiguka no kwa Mutabaruka urugo bararusaka amasuka barasahura, amatama barayobora. Ariko inka ntibazikoraho kuko Rwasine yari umutoni wa Rugaju cyane. Mutabaruka rero anyagwa atyo, abura intama ze n’ibyuma (amasuka).

Aho ni ho hakomotse umugani baca kenshi iyo babonye umuntu wabuze byose bati: “Naka yabuze intama n’ibyuma!” Ni ukuvuga ko yabuze ibyo mu nzu n’ibyo hanze nka Mutabaruka.

Kubura intama n’ibyuma = kubura epfo na ruguru

Inkuru dukesha Gakondo.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTIRANDEKURA Abdulkarim7 years ago
    ndabashima kuriyo gahunda yo gusigasira umucowacu ngo udacika tukazima gusa nifuza ko mwajya mushyiraho amarushanwa mugatumira urubyiruko hakabaho nibihembo kubatsinze ibazwa kumaradiyo nkuko kuri tv 1 babigenzaga bagatumira abasaza .





Inyarwanda BACKGROUND