Kigali

Karekezi Corneille afatanyije na Alex Dusabe na Dominic Nic bakoze igitaramo cy’amateka mu muziki we -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2017 18:14
3


Umuhanzi Corneille Karekezi ni umugabo wibera mu gihugu cya Nigeria aho akorera imirimo isanzwe ndetse akanahakorera umuziki, ku bwe ntiyemera ko umuntu yagurisha impano yahawe ari nayo mpamvu yateguye igitaramo cyo kumurika album ye aho uwitabiriye wese yacyuye album ye ku buntu.



Muri iki gitaramo Corneille Karekezi yamuritse album ya kabiri nyuma y’iya mbere yise ‘Akira iyi ndirimbo ngutuye Yesu’ iya kabiri yo ikaba yitwa ‘Njye ndi umugeni wawe Yesu’, ari na yo yamurikiye mu mujyi wa Kigali.  Buri muntu wese witabiriye iki gitaramo cye akaba yahawe CD ya Album ye ku buntu.

Iki gitaramo cyo kumurika album ya Corneille Karekezi cyabereye mu ‘Akagera Hall, Kigali conference and Exhibition Center” ahahoze ari muri Camp Kigali, kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017 guhera saa kumi n'imwe z’umugoroba, kwinjira bikaba byari Ubuntu dore ko uyu mugabo yahamije ko atabyumva kimwe n’abaririmbyi bishyuza mu bitaramo bya Gospel.

Muri iki gitaramo kandi haririmbye abahanzi barimo Alexis Dusabe ndetse na Dominic Nic Ashimwe nabo bashimishije abantu. Iki gitaramo cyitabiriwe na bamwe mu bantu b'abanyacyubahiro barimo Ambasaderi Joseph Habineza, Apotre Mignone n'abandi.

REBA AMAFOTO HANO:

Dominic NicDominic NicDominic Nic ari mu bafashije Karekezi Corneillealex dusabealex dusabeAlexis Dusabe nawe yashimishije abari aho mu muziki w'umwimerere (Live)karekezi corneillekarekezi corneilleIcyubahiro ni icy'Imana, Karekezi araririmbira abakunzi ba muzika yebari bakubise buzuye mu cyumba cyabereyemo iki gitaramokarekezi corneillekarekezi corneillekarekezi corneillekarekezi corneilleKarekezi Corneille yamaze kuririmba ahoberana n'inshuti zekarekezi corneillekarekezi corneillekarekezi corneilleAmbassador Joseph Habineza mu mbaga yabitabiriye iki gitaramokarekezi corneillekarekezi corneillekarekezi corneilleAbafana b'ingeri zose mu gitaramo cya Karekezi Corneille
karekezi corneillekarekezi corneillekarekezi corneilleIcyumba cyabereyemo igitaramo cyari cyakubise cyuzuye abantu batashye bizihiwe

AMAFOTO: Habimana Jean Luc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana7 years ago
    Imana Iguhe umugisha.
  • Murokore7 years ago
    Yoooo, mbese yakiriye agakiza? Niyihangane didi, iyo Gum cg bonbon ishizemo icyanga barayicira.niko isi iteye.Ntigira inyturano. Niba yarihaye Imana biranshimishije.kuruta kumubona munkuru zo Kurya abana.
  • Faustin7 years ago
    Joe nawe arasenga c burya?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND