Kigali

Itorero Ishyaka ry’Intore ryatangijwe n’abarimo Ruti Joël rigiye kumurikwa mu gitaramo ‘Indirirarugamba’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2024 11:32
0


Itorero ry’imbyino gakondo, Ishyaka ry’Intore ribarizwamo umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel ndetse n’Intore Cyogere ryatangaje ko riri mu myiteguro yo gukora igitaramo bise “Indirirarugamba”. Ni ubwa mbere bagiye gukora igitaramo cyabo bwite, nyuma y’uko batandukanye na bagenzi babo babarizwa mu Itorero ‘Ibihame by’Imana’.



Bagaragaje ko iki gitaramo kizaba ku wa 25 Mutarama 2025. Umuyobozi w’iri torero, Cyogere yabwiye InyaRwanda, ko bahisemo kwita iki gitaramo ‘Indirirarugamba’ bashingiye ku mutwe w’ingabo wabayeho wari uw’abana bato batozwaga kuba ingabo, nyuma bagasaba kujya ku rugamba. 

Ati “U Rwanda rwaje guterwa abana bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara kandi bari bakiri mu itorero, babisabana umwete mubwira n’agahinda ko batewe, bo bagahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.”

Yavuze ko bahisemo ririya zina mu kumvikanisha icyerekezo cyabo n’ishyaka ryabo, bityo ibyinshi mu gusobanura neza iri zina bizagaragara mu gitaramo.

Akomeza ati “Aho bihurira n’ishyaka ry’intore n’uko tutabanje gutegereza nk’itorero rikivuka ngo tugwize uburambe n’imbaraga ahubwo tukarebera ku cyizere n’ubuhanga bw’abadutoza tugashaka gutangira umwaka tutitaye kubyabaye tukifuza gutangira umwaka dutaramira Abanyarwanda kuko tuba twifuza gukesha umwaka dutangiye dutura Abanyarwanda umuco wabo.”

Cyogere yavuze ko muri rusange, intego ya mbere y’iki gitaramo ‘ni ukumurika itorero ishyaka ry’intore’ bashinze’ kandi, kinagamije gufasha Abanyarwanda gutangira umwaka neza. Ati “Tubifata nko kweza umwaka dukoresheje umuco wacu mwiza.”

Yungamo ati “Ni igitaramo kigamije kugaragaza ko intore bakunze zitaretse umuco no guhamiriza ahubwo zigeze, ndetse n’igitaramo tuzabamurikiramo noneho ko tugiye gutangira kwigisha abana b’Abanyarwanda nk’uko twabisabwe kenshi."

Cyogere yumvikanishije ko gutandukana na bagenzi babo bari kumwe mu Itorero Ibihame by’Imana, bari bagamije ‘gukomeza gukundisha umuco Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse nanone ko abawukora nabo byabagirira umumaro urenze uwo bibafitiye ubu ngubu haba mu mikoro, ubumenyi no kumenyekanisha umuco wacu wa Kinyarwanda dushingiye ko ubu ngubu abatoza dufite gihe bigeze batoza nk’ubu’.

Cyogere yavuze ko muri iri torero ubu bafite abatoza barimo MNC (Mukuru wa Massamba Intore), Burigo Olivier n’umukondo Gatore.

Asobanura ko abantu bakwiye kwitega kubataramira bidasanzwe muri iki gitaramo badasobanya. 

Ati “Bamenyereye ko dukina umukino wiganjemo amateka ariko ubu ngubu n’umukino wiganjemo gutarama turirimba, tubyina, twivuga, ducuranga ingoma n’ibindi’."

Cyogere yanavuze ko ibijyanye n’aho iki gitaramo kizabera, ndetse n’amatike yo kwinjira bizatangazwa mu gihe kiri imbere.

Cyogere yatangaje ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro itorero Ishyaka ry’Intore batangije 

Umuhanzi mu muziki gakondo, Ruti Joel ari mu bagize igitekerezo cyo gutangiza iri torero, ndetse ari mu bayobozi bakuru

Bamwe mu babyinnyi bakomeye muri iri torero, bumvikanishije ko barajwe ishinga no guteza imbere umuco w’u Rwanda 

Ruti Joel usanzwe azwi mu bihangano binyuranye, ari mu babyinnyi bihariye muri iri torero

Ishyaka ry’Intore baherutse gutamira abarimo Perezida Paul Kagame mu birori by’ibihembo bya FIA byabereye muri BK Arena
Igitaramo kiri torero kizaba ku wa 25 Mutarama 2025, ni mu gihe amatike azashyirwa ku isoko mu gihe kiri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND