Kigali

Komite Olempike yahurije hamwe abana batishoboye bakora siporo zitandukanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/12/2016 18:31
0


Kuwa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2016 ni bwo komite y’igihugu icunga ikanagenzura siporo (CNOSR) ifatanyije na Root Foundation cyo kimwe na Minisiteri y’umuco na siporo, bakoze igikorwa cyo guhuriza hamwe abana batishoboye batagira kivurira barererwa mu bigo icyenda biri imbere mu gihugu , bakora siporo berekana impano zitandukanye bafite.



Mukundiyukuri Jean De Dieu umunyamabanga nshinwabikorwa muri Komite Olempike yabwiye abanyamakuru ko CNOSR yafashe iya mbere mu gushyiraho iki gikorwa mu rwego rwo guhuriza hamwe abana batishoboye mu buryo bw’amafaranga ariko bibera mu bigo bibitaho harebwa cyane impano zabo ngo kuko bituma aba bana barushaho kwibona mu bandi bakanishimana.

Abana

Abana barekana ubuhanga bafite muri siporo

Mukundiyukuri kandi avuga ko bitewe n’uburyo Komite Olempike yabonye byatanze umusaruro, iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka mu rwego rwo gukomeza gukurikirana  abana baba bafite impano nka zimwe mu nshingano za CNOSR ndetse ko binakomeje kugenda neza hazabaho gahunda yo kwagura iki gikorwa kikagera mu ntara ku buryo ngo byanashoboka ko hazajya hafatwa abana bafite impano muri siporo zitandukanye bakaba barihirwa amashuli bagakomeza gukora siporo banongera ubumenyi.

Bigendanye n’amikoro CNOR izaba igenda ibona biranashoboka ko imiryango aba bana baturukamo yajya ifashwa mu gutangirwa ubwisungane mu kwivuza. Igikorwa cyo gufasha abana bahoze mu mihanda n’abatagira  kivurira barererwa mu bigo icyenda (9), bagakora siporo banigishwa indangagaciro zitandukanye mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru, cyatangijwe n’akarasisi kahereye ku Gishushu saa tatu za mu gitondo abitabiriye bagana i Remera kuri sitade Amahoro ahabareye imikino, imyidagaduro, indirimbo n’imbyino z’abahanzi zinyuranye.

 Abana ba Kamasa

Abana bari bahuje urugwiro ku munsi wabagenewe wo gukora siporo

CNOSR

Abana bigaragaza mu mbyino z'amahanga

abana

Abana barererwa mu bigo icyenda bitandukanye bari bahurijwe hamwe

Abana

Umwana yerekana uburyo bwo kugendesha inda

CNOSR

CNOSR

Rutagengwa Philbert(ibumooso) umunyamabanga mukuru wa CNOSR na Bayigamba Robert umuyobozi mukuru wa CNOSR (iburyo)

kinga James

King James aririmbira abana bari muri iki gikorwa

Basketball

Abana bigaragaza muri Basketball

Basketball

CNOSR

Uhereye iburyo: Mukundiyukuri Jean de Dieu (umunyamabanga nshingwabikorwa muri CNOSR), Nizeyimana Isabelle (umuyobozi mu rugaga nyarwanda rushinzwe guteza imbere siporo y'abagore), Rutagengwa Philbert (Umunyamabanga mukuru muri CNOSR) na Bayigamba Robert umuyobozi wa CNOSR

Abana

Ubwo abana bari mu rugendo bagana kuri sitade Amahoro ahabereye igikorwa nyamukuru

Abana

Abari mu rugendo basesekara kuri sitade Amahoro

CNOSR

Abitabiriye igikorwa binjira muri sitade Amahoro

Abana

Abana bagera imbere muri sitade Amahoro

abana

Abana babyina imbyino za kinyarwanda

PHOTOS: CNOSR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND